
Ntuzaryamane n’abanyeshuri, abakozi, cyangwa undi wese ufiteho ububasha bukomeye. Ntibizigera birangira neza.

Ntukagire ubupfapfa bwo kujya mu mibonano mpuzabitsina yo kurara rumwe (one night stand).
Biroroshye kugushukashuka cyangwa no kukwambura ubuzima niba uzwiho kubikora kenshi.

Niba ari ngombwa ko ugira imibonano mpuzabitsina hanze y’urukundo cyangwa izindi ndahiro, ugomba kwishyura kandi ukagira ikimenyetso gifatika cyerekana iyo transaction (nk’uko byagaragaye ku ikoranabuhanga).
Ni nk’uko witegura ibyashobora kubaho….

Irinde gusezeranya umugore ko uzamurongora ngo ubone uko murarana.
Ni imyitwarire idakwiye.
Nanone wirinde gutanga amasezerano uri mu mibonano cyangwa wambaye ubusa.
Kubera ko 90% by’ibyo usezeranya utazabasha kubisohoza.
Ntukaryamane n’umugore ufite urwego ruri hasi cyane kuruta urwawe mu mibereho.
Nta cyo bimaze n’ubwo yaba asa neza gute.
By’umwihariko niba nta migambi ikomeye umufiteho.
Kuko azashyira ibyiringiro n’inzozi ze zose kuri wowe… kandi icyo ni ikintu giteje akaga.
Ntukaryamane n’umugore udafite icyo yigezaho mu buzima.
(urugero: Nta kazi, nta mwuga, nta bumenyi, nta n’icyerekezo…)
Abo ni bo bashobora kugushora mu ngorane zo kubyara impinja zidasobanutse kugira ngo bagumane ubuzima bubeshwaho na we.
Niba usanze ukoresha agakingirizo, birashoboka ko uba utari ukwiye kuryamana n’uwo mugore.
Irinde kuryamana n’abahoze ari abakunzi b’inshuti zawe, abavandimwe cyangwa abo mu muryango wawe.
Kuko amarangamutima y’abantu ni ibintu bigoye.
N’ubwo bashobora kukwemera mu magambo, imbere mu mitima yabo bashobora kukurakarira cyane cyane niba bakigifite amarangamutima kuri abo bahoze bakundana.
Mu rugendo rw’ubuzima bwawe, abagore benshi bazakwiyegereza bagushakira imibonano mpuzabitsina.
Ujye uba maso mu guhitamo.
Siby’uko wisumbukuruje, ahubwo ni iby’inshingano.
Kuko imibonano mpuzabitsina ishobora kuvamo gusama.
Ryamana gusa n’umugore wizeye ko ashobora kurera neza abana banyu.
Kugira abagore benshi muryamana (high body count) bizakwangiza mu mutwe.
Kenshi uzajya wumva ushaka imibonano mpuzabitsina n’umwe mu bo wigeze kuryamana na bo mbere.
Ibi biterwa n’uko imibonano mpuzabitsina ifite imbaraga zikomeye ku mubiri no ku mwuka.
Bityo rero, ujye ugira umubare muto w’abagore muba muryamanye.