Amato abiri yakoze impanuka mu kiyaga cya Tumba, mu ntara ya Équateur muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 32 bahasiga ubuzima.
Aya makuru yatangajwe n’imiryango itegamiye kuri Leta (Sosiyete Sivile), ivuga ko amato yavaga ku nkombe ya Bikoro, ku gice cy’iburasirazuba bw’iki kiyaga, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, atwaye abantu benshi cyane, kandi n’ikirere cyari kimeze nabi.
Sosiyete sivile yo muri iyo ntara yagize iti: “Abatangabuhamya bavuze ko abagenzi bari benshi cyane mu bwato.”
Nubwo iyo sosiyete ari yo yatangaje aya makuru, ntiyigeze itangaza umubare nyawo w’abari bari mu bwato. Gusa amakuru yaje gutangazwa yemeza ko bari abantu 132, muri bo 32 bagapfa.
Byavuzwe ko impamvu nyamukuru y’iyo mpanuka ari umuhengeri mwinshi watewe n’imvura nyinshi yari iri kugwa ubwo impanuka yabaga, bigatuma amato yombi arohama.
Ibikorwa by’ubutabazi ntibyabaye byihuse, kandi ngo n’igihe byageragejwe, habuze ibikoresho bikenewe. Muri ibyo bikoresho harimo amakoti y’ubutabazi ndetse n’ubwato bushobora gufasha mu gutabara.
Mu gihugu cya RDC, impanuka zo mu mazi zikorwa kenshi kubera gutwara abantu n’ibintu byinshi birenze ubushobozi bw’ubwato, ndetse rimwe na rimwe biterwa n’uko ubwato buba bushaje, butujuje ubuziranenge.
