
Umuryango w’umucuruzi w’Umwongereza witwa Allen McKenna, w’imyaka 47, wapfiriye mu biruhuko ari kumwe n’umukunzi we wo muri Maroc Majda Mjaoual, w’imyaka 25, urashaka ibisobanuro kuko kugeza ubu batazi aho yashyinguwe cyangwa icyamwishe.
McKenna yagize ikibazo cy’ubuzima agwa i Casablanca muri Gashyantare. Se witwa Alan Moorhead, uba i Adelaide muri Australia y’Amajyepfo, yavuze ko ku itariki ya 22 Gashyantare, yabonye videwo yahamagawe na Majda maze akabona umubiri w’umuhungu we uri inyuma y’iyo videwo.
Bivugwa ko McKenna yaba yarapfuye azize umutima wahagaze, ariko umuryango we ntiwigeze ubona icyemezo cy’urupfu cyangwa raporo y’umupfura (coroner).
Bivugwa ko yashyinguwe hashize iminsi ibiri apfuye, mbere y’uko uwo mukunzi we afata indege yerekeza mu Bwongereza aje gushaka uko yakurikirana imitungo ye – ariko ntiyigeze abwira umuryango aho yashyinguwe.
Uyu munsi, umuryango wa McKenna uri guhagurukira kumenya aho uwo muryango washyinguye umuhungu wabo.
Alan Moorhead yagize ati:
“Birandemereye cyane. Sinzi icyo gukora cyangwa aho nakwerekeza. Umuhungu wanjye akwiriye icyubahiro kirenze iki. Agomba kugarurwa hano muri Australia kugira ngo umuryango wose ushobore kumusezeraho mu cyubahiro.”
Yakomeje agira ati:
“Birarenze ukwemera. Ntajya asubiza ubutumwa, telefoni cyangwa sms – nta na kimwe.”
“Ndashaka umuhungu wanjye, ndashaka kumugarura.”
Mark Parsons, inshuti magara ya McKenna, nawe yabwiye 9News ati:
“Ndacyanze kwemera ko ari ukuri… sinzongera kugira inshuti nka Allen.”
Yongeyeho ati:
“Ni ingenzi cyane… dukeneye kumwibukira mu muhango, kumushyingura neza, no kugira ahantu ho kumusura.”
McKenna yavukiye i Harrogate mu Bwongereza, ariko yize muri University of South Australia, kandi ubwo yapfaga yari afite amasosiyete atatu mu Bwongereza, harimo n’uruganda rukora inzoga.
Ku mbuga nkoranyambaga, agaragara nk’uwakundaga imyitozo ngororamubiri (bodybuilding) ndetse bikekwa ko yitabiraga amarushanwa.
Se, Alan Moorhead, yagiye avuga cyane ibijyanye n’urupfu rw’umuhungu we kuri Facebook, yivuga nk’”umubyeyi wababaye” ushaka kumenya aho umuhungu we yashyinguwe. Arifuza kumuzana muri Australia, aho yabaye akiri muto.
Umuvugizi wa Foreign Office yabwiye MailOnline ati:
“Turimo gufasha umuryango w’Umunyabwongereza wapfiriye muri Maroc, kandi turi mu bikorwa byo kuvugana n’inzego zaho.”
Polisi yo mu majyaruguru ya Yorkshire, Departema ya Dipolomasi ya Australia ndetse na Interpol bose barimo gukora iperereza.