
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibisabwa bishya bijyanye n’ikiganiro cy’abasaba viza baturuka muri Nijeriya, bizatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 22 Mata 2025.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu, ubuyobozi bwa Ambasade bwagaragaje ko buri musaba viza uzitabira ikiganiro i Abuja cyangwa i Lagos agomba kuzana ifishi ya DS-160 irimo umubare wa barcode wa “confirmation” utangirana na “AA” igakurikirwa n’inyuguti ebyiri za “0” (00). Icy’ingenzi ni uko uwo mubare ugomba guhura neza n’uwo yakoresheje agena igihe azahabwa ikiganiro (appointment) kuri murandasi.
“Guhera ku wa 22 Mata 2025, buri musaba viza i Abuja cyangwa i Lagos agomba kuzana ifishi ya DS-160 irimo confirmation/barcode itangirana na ‘AA’ ikakurikirwa na ‘00’ (ari inyuguti ebyiri za zero), kandi uyu mubare ugomba guhuza neza n’uwo yakoresheje mu gihe yateganyaga ikiganiro kuri murandasi. Nanone, ugomba guhitamo aho ushaka gukora ikiganiro hakurikije aho wagaragaje uri kuzuza DS-160,” iri tangazo rigira riti.
Abasaba viza barasabwa kwemeza ko umubare wa barcode wa DS-160 baheruka kuzuza uhuye neza n’amakuru y’aho bazakorera ikiganiro, byibuze ibyumweru bibiri mbere y’itariki y’ikiganiro.
Ambasade yanavuze ko ifishi ya DS-160 yigeze gukoreshwa mbere itakwifashishwa ubwa kabiri. Iyo habayeho kudahuza, umusaba agomba kwinjira muri konti ye ya AVITS nibura iminsi 10 mbere y’ikiganiro, agasaba ko amakosa akosorwa.
“Niba barcode ya DS-160 yawe idahuye, ugomba kwinjira muri konti yawe ya AVITS byibuze iminsi 10 mbere y’itariki y’ikiganiro, ugasaba ko umubare wa barcode uhindurwa binyuze mu gusaba ubufasha (support ticket),” uko niko babivuze.
Ikindi cyagarutsweho ni uko ikiganiro kigomba gukorerwa ahantu nyaho washyize muri DS-160. Abasaba viza bazirukanwa bitewe no kudahuza kw’amakuru bazasabwa gukosora amakosa no gusaba indi tariki nshya y’ikiganiro. Niba amafaranga ya viza yararenze igihe, bazasabwa kwishyura andi mashya.
Kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2025, buri musaba viza kandi asabwa kujya kuri Konsula Jenerali y’Amerika i Lagos inshuro ebyiri mu rwego rwo kurangiza igikorwa cyo gusaba viza.
