
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibisabwa bishya bijyanye nโikiganiro cyโabasaba viza baturuka muri Nijeriya, bizatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 22 Mata 2025.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu, ubuyobozi bwa Ambasade bwagaragaje ko buri musaba viza uzitabira ikiganiro i Abuja cyangwa i Lagos agomba kuzana ifishi ya DS-160 irimo umubare wa barcode wa โconfirmationโ utangirana na โAAโ igakurikirwa nโinyuguti ebyiri za โ0โ (00). Icyโingenzi ni uko uwo mubare ugomba guhura neza nโuwo yakoresheje agena igihe azahabwa ikiganiro (appointment) kuri murandasi.
โGuhera ku wa 22 Mata 2025, buri musaba viza i Abuja cyangwa i Lagos agomba kuzana ifishi ya DS-160 irimo confirmation/barcode itangirana na โAAโ ikakurikirwa na โ00โ (ari inyuguti ebyiri za zero), kandi uyu mubare ugomba guhuza neza nโuwo yakoresheje mu gihe yateganyaga ikiganiro kuri murandasi. Nanone, ugomba guhitamo aho ushaka gukora ikiganiro hakurikije aho wagaragaje uri kuzuza DS-160,โ iri tangazo rigira riti.
Abasaba viza barasabwa kwemeza ko umubare wa barcode wa DS-160 baheruka kuzuza uhuye neza nโamakuru yโaho bazakorera ikiganiro, byibuze ibyumweru bibiri mbere yโitariki yโikiganiro.
Ambasade yanavuze ko ifishi ya DS-160 yigeze gukoreshwa mbere itakwifashishwa ubwa kabiri. Iyo habayeho kudahuza, umusaba agomba kwinjira muri konti ye ya AVITS nibura iminsi 10 mbere yโikiganiro, agasaba ko amakosa akosorwa.
โNiba barcode ya DS-160 yawe idahuye, ugomba kwinjira muri konti yawe ya AVITS byibuze iminsi 10 mbere y’itariki y’ikiganiro, ugasaba ko umubare wa barcode uhindurwa binyuze mu gusaba ubufasha (support ticket),โ uko niko babivuze.
Ikindi cyagarutsweho ni uko ikiganiro kigomba gukorerwa ahantu nyaho washyize muri DS-160. Abasaba viza bazirukanwa bitewe no kudahuza kwโamakuru bazasabwa gukosora amakosa no gusaba indi tariki nshya yโikiganiro. Niba amafaranga ya viza yararenze igihe, bazasabwa kwishyura andi mashya.
Kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2025, buri musaba viza kandi asabwa kujya kuri Konsula Jenerali yโAmerika i Lagos inshuro ebyiri mu rwego rwo kurangiza igikorwa cyo gusaba viza.
















