Ambasaderi mushya uhagarariye u Rwanda muri Eritrea, Ernest Rwamucyo, yashyikirije Perezida Isaias Afwerki impapuro zimwemerera gutangira ku mugaragaro inshingano ze muri iki Gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika.
Uyu muhango wabaye ku wa 4 Ukuboza 2025 mu biro bya Perezida wa Eritrea biherereye i Asmara, aho Perezida Afwerki yakiriye Ambasaderi Rwamucyo mu kureba uko umubano w’ibihugu byombi wakomeza kwaguka.
Ambasade y’u Rwanda muri Eritrea ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, yatangaje ko Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukomeza kubaka umubano w’igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bufatanye bwubakiye ku nyungu rusange.
Mu itangazo ryayo hagarutsweho ko “Ambasaderi Rwamucyo yibukije amateka y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Eritrea, anizeza ko azaharanira kuwagura no kuwubakira ku mibanire myiza isanzwe ihari.”
Perezida Isaias Afwerki we yashimye intumwa nshya y’u Rwanda, amwizeza imikoranire myiza no gufasha mu nshingano ze mu gihe azamara muri icyo Gihugu.
Eritrea ni kimwe mu bihugu bifite amateka akomeye mu rugamba rwo kwitandukanya na Ethiopia, rukarangira mu 1993 ibonye ubwigenge. Gifite abaturage barenga miliyoni esheshatu kandi kuva cyabona ubwigenge cyayobowe na Perezida Isaias Afwerki, utarabona umukeba kuri uyu mwanya kuva icyo gihe.
Iki gihugu kiri ku nyanja Itukura, kikaba gihana imbibi na Sudan, Ethiopia na Djibouti, bikagishyira mu gace gafite umwanya ukomeye muri politiki n’ubucuruzi by’Akarere.
















