Amber Heard yishimiye gutangaza inkuru y’ibyishimo by’indenga kamere nyuma yo kwibaruka impanga, umukobwa n’umuhungu, byatumye aba umubyeyi w’abana batatu.
Uyu mukinnyi wa filime uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga, yatangaje aya makuru anyuze kuri Instagram ye ku cyumweru, aho yanditse ati:
“Umunsi w’ababyeyi wa 2025 uzambera uw’ibihe byose ntazigera nibagirwa. Uyu mwaka nabaye uwa mbere mu byishimo birenze amagambo kuko nishimira kurangiza urugendo rwo kubaka umuryango nari maze imyaka myinshi nshyizeho umutima.”

Yakomeje agira ati:
“Uyu munsi nshyize ku mugaragaro inkuru y’uko nibarutse impanga mu muryango wa Heard. Umukobwa wanjye Agnes n’umuhungu wanjye Ocean bankuye amaboko (n’umutima) byuzuye.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Amber Heard yavuze ko kuba yarabaye umubyeyi wenyine kandi ku bushake bwe nubwo yahuye n’ibibazo by’uburumbuke, ari byo byamubereye isomo rikomeye mu buzima bwe. Yagize ati:
“Ndashimira byimazeyo kuba narabashije kugenzura no guhitamo uyu mwanzuro nshyizeho umutima kandi n’ubushishozi.”
Izi mpanga nizo bana be ba kabiri na gatatu, bikaba byiyongereye ku mukobwa we w’imyaka 4 witwa Oonagh Paige, wavutse mu 2021.
Amber Heard, umaze igihe abayeho yihishe nyuma y’itandukana no gukurikirana urubanza rw’icyamamare Johnny Depp, yemeje bwa mbere ko umuryango we waguye mu Ukuboza ushize. Icyo gihe ntiyigeze atangaza ko yari atwite impanga.
Twifurije Amber Heard ibyishimo mu rugendo rwe rushya rw’ububyeyi!