Umutoza Rubén Amorim wa Manchester United yemeje ko umunyezamu André Onana yashyizwe hanze y’umukino wo kuri iki cyumweru, ariko atari uko afite ikibazo cy’imvune. Amorim yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku gushaka “ubusumbane n’imibanire myiza mu ikipe” nyuma yo kubona ko abandi bakinnyi bakoze neza mu gihe cy’imyitozo y’igihembwe gishya.
“Onana ntarwaye, yakize neza ariko abandi bakinnyi bakoze neza mu myiteguro. Nkeneye gushaka ihuriro ryiza hagati y’abakinnyi bose. Icyumweru gitaha bishobora guhinduka, ariko ubu twahisemo abo bakinnyi,” niko Amorim yabivuze ubwo yasobanuraga impamvu Onana atari mu bakinnyi bahamagawe.
Ku munsi wejo hashize, umunyezamu Bayindir ni we watangiye mu izamu rya Manchester United, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze iminsi mu biganiro n’abandi banyezamu barimo Lemmens ndetse na Emiliano “Dibu” Martínez ukinira Aston Villa.
Abasesenguzi bamwe babona iki cyemezo nk’uburyo bwo guha Onana igihe cyo kongera kwiyubaka no kugaragaza ubushobozi bwe, nyuma y’umwaka utari woroshye kuri we.
Gusa abandi bavuga ko bigaragaza ko Amorim atazatinya gufata ibyemezo bikomeye mu rwego rwo kuzamura urwego rwa United.
Byitezwe ko mu cyumweru gitaha Onana ashobora kongera guhabwa amahirwe, ariko ubu ni Bayindir ufite umwanya wo kugaragaza ko ashobora kuba umunyembaraga mushya mu izamu ry’iyi kipe y’i Manchester.

