AmakuruPolitike

Amwe mu mafoto agaragaza impamvu gufotora n’itumanaho rya internet bitemewe muri koreya ya ruguru.

Kirazira kikaziririzwa gufatira ifoto mu ruhame cyangwe gushyiramo hanze izafotowe.

Hari amwe mumafoto yagiye ashyirwa hanze n’umunyamakuru Eric lafforgue yagiye anasobanura uburyo yagiye afatwa bigoranye ndetse ngo yagiye aterwa ubwoba cyane n’abamubonaga afotora.


iyi ni ifoto yafashwe igaragaza umugore w’umusivire uhagaze mumurongo w’abasirikare iyi foto akimara kuyifotora yategetswe ko agomba kuyisiba byihuse.

Iyi ni ifoto y’ikibumbano cya Kim ngo ubusanzwe ntibyemewe kukireba cyangwa kugifotora ugihereye inyuma iyi yo yayifotoye mu ibanga rikomeye.


Iyifoto igaragaza umwofisiye wa koreya yasinziriye mu rusengero ubusanzwe ntibyemewe gufata ifoto umusirikare wa koreya ya ruguru atiteguye.

Iyifoto yafotorewe ahantu nyaburanga haba ubwoko bw’amafi ya dolphins mubusanzwe icyemewe gufotorwa hano ni aya mafi abaje kuyareba batarimo kuko abenshi usanga aba ari abasirikare bambaye impuzankano z’akazi.


Aha abana baturutse mu bice by’icyaro bari bagiye mumujyi Pyongyang gusa Bari batinye ingazi za kizungu(escaries).


Iyi foto igaragaza umuturage w’umurobyi waruri kuroba yifashishije ipine ry’imodoka mucyimbo cy’ubwato ibi byerekana imibereho mibi y’abaturage.


Iyifoto yafotorewe mu kigo cya gisirikare kiri Pyongyang mumurwa mukuru ubusanzwe ntibyemewe k’umuntu uwariwe wese gufotora umusirikare atameze neza noneho aha yanywaga n’itabi.


Kujya muri koreya ya ruguru uturutse ahandi hantu birabujijwe aya ni amabwiriza yahawe Eric lafforgue ubwo yasabaga kwinjira muricyo gihugu.


Aba ni abakozi bubakaga umuhanda bigaragara ko muri koreya ya ruguru nta mashini zifasha abakozi gutwara ibikoresho.

Iyi foto uyibonye wagirango muri koreya haba abashinzwe gusukura mumihanda gusa aba bakuburishwaga kugahato ahagiye guca umukuru w’igihugu.

Ibikorwa remezo bishyirwa gusa mumurwa mukuru Kandi nabwo sihose.


Igice cy’ubuhinzi gisa nikirengagijwe Aho bigaragara ko ingufu nyinshi zishorwa mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Muri koreya Pyongyang ntibyemewe kwifotoza wambaye nkabanyacyaro ubwo iyi foto yafatwa uyu mukobwa yabanje gutunganya ishati yumusore gusa biba iby’ubusa basanga yamaze gufotorwa.


Uyumuturage yari yagiye koga mugihe bigaragara ko ikiyaga arimo cyanduye bikabije bene aya mafoto ntibyemewe kuyashyira hanze.


Iyo ugiye gusura imiryango y’abanyakoreya ya ruguru bashobora kukwereka ko abana batunze ama computer gusa ngo ntago abayaka bakubwirako aruko umuriro ntawo niyo ushatse gufotora uhita utegekwa kubisiba.


Iyi foto uyitegereje neza urabona umwana wicaye mumuhanda hgati abandi bahatinira bigaragazako muri koreya hakiri uduce twinshi tw’umujyi batazi amamodoka.


Iyifoto murabonaho umusirikare wibereye mu mirimo ye yo murugo yiyambariye imyambaro iriho ibirango by’igisirikare cya koreya ya ruguru.

Aya mafoto ubwo Eric lafforgue yayafataga ari muri koreya ya ruguru byaragoranye mukuyafata bigeze mugihe cyo gutaha arwana no kurokora memory card yarariho kuko camera yo yasigayeyo.

Akomeza atangazako iyo abantu bamubonaga afotora bamubwiraga ko nubundi atazayasohora mugihugu ngo haraho bacaga uwamuyoboraga murugendo akamusaba gufotora nta murabyo usohotse ngo bidakanga abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close