Real Madrid nyuma yo gutsindwa na Athletic Bilbao ibitego 2-1, Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid, yagaragaje ko atagamije guca urubanza kuri penariti yabuze, ahubwo akomeza gushyigikira Kylian MbappΓ©.
Ancelotti yavuze ko ikigamijwe ari ugushyira imbere inyungu rusange zβikipe kuruta kureba ku makosa yβumukinnyi umwe, yongeraho ko nβabandi bakinnyi benshi bigeze kubura penariti, kandi icy’ingenzi ari ukongera kwiyubaka nkβikipe.
Ancelotti yagaragaje icyizere ko n’ubwo ibihe bitari byiza, Real Madrid izabasha gukemura ibibazo byayo mu gihe gikwiye.
Yagize ati, “Ni byiza kubona ikibazo mu kwezi kwa cumi na kabiri aho kukibona muri Mata cyangwa Gicurasi, kuko iyo bigeze icyo gihe biba bigoye gukosora ibyananiranye.”
Nubwo MbappΓ© yanenzwe nyuma yo kubura uburyo bukomeye bwo gutsinda, Ancelotti yashimangiye ko atigeze acika intege kandi yiteguye kunoza imikinire ye.
Umutoza yashimye ubushake nβubwitange bwa MbappΓ© ku nyungu zβikipe, avuga ko bifite agaciro kanini cyane muri Real Madrid.
Ikipe ikomeje gushyira imbaraga mu kuzahura imikino yayo kandi hari icyizere ko izitwara neza mu mikino iri imbere, cyane cyane igihe abakinnyi bakomeye bagarutse mu kibuga.















