Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti, yongeye gusobanura byinshi ku bibazo abakunzi b’umupira bakomeje kwibaza ku cyerekezo cya Neymar Jr, cyane cyane ku hazaza he mu Ikipe y’Igihugu mu gihe hasigaye amezi make ngo Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangire.
Ancelotti yavuze ko kuri we nta nzira irimo urujijo cyangwa urwikekwe mu guhitamo abakinnyi bazahagararira Brazil, ahubwo byose bizashingira ku rwego bariho, ubuzima bwabo bw’imikino ndetse n’icyo babasha gutanga ku ikipe muri icyo gihe. Mu magambo ye yagize ati: “Ndumva ko mwese mwifuza kumenya byinshi kuri Neymar. Ndashaka kubasobanurira neza Igikombe cy’Isi kizatangira muri Kamena. Nzatangaza abakinnyi muri Gicurasi. Niba Neymar yagarutse neza, ari ku rwego rwiza, cyangwa anganya n’abandi, azajya mu Gikombe cy’Isi”
Aya magambo ye yatumye benshi bumva ko urufunguzo rwo kongera kubona Neymar mu ikipe ari we ubwe n’uburyo azaba ameze imbere y’iri rushanwa rikomeye. Kugeza ubu, uyu mukinnyi ukomeye aracyavurwa nyuma y’imvune zikomeye yahuye nazo mu mwaka ushize, ariko Ancelotti yahamije ko nta kabuza Perezida w’iyi kipe azasigasira amahirwe ya buri mukinnyi wese uhatanira umwanya.
Abasesenguzi bavuga ko aya magambo agaragaza icyizere n’ubunyangamugayo mu mitegurire ya Brazil, aho nta mukinnyi uzahabwa umwanya ku izina, ahubwo ku musaruro n’urwego ruzagaragarira mu gihe cyo gutoranya ikipe.
















