Umuzamu wa Real Madrid, Andriy Lunin, yakinnye imikino myinshi yo mu mezi ashize harimo n’iyo bahuragamo na Real Sociedad, ariko ubu ari mu bihe bitoroshye kubera imvune. Ku mukino wa nyuma bakinnye na Real Sociedad, Lunin yagize ikibazo cy’imitsi ya soleus (imitsi y’ukuguru hepfo) ku munota wa 50, bituma ava mu kibuga atishimye ndetse afite ububabare bukabije.
Abaganga ba Real Madrid batangaje ko iyo mvune ishobora kumushyira hanze byibura ibyumweru bine, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikino ikomeye ikipe ifite mu minsi iri imbere.
Kugeza ubu, Real Madrid iratekereza gukoresha inshinge zituma ububabare bugabanuka mu buryo bwihuse kugira ngo Lunin ashobore gukina umukino ukomeye bafite na Valencia.
Ariko nubwo iyi nzira ishobora gutuma ahagaragara, hari ibyago byinshi bishobora gukurikiraho nk’ugukomeza imvune cyangwa kuyigira mbi kurushaho.
Mu gihe Lunin yaba atabonetse, icyizere cyose gishyirwa kuri Thibaut Courtois uri mu nzira yo kugaruka. Abatoza ba Real Madrid barizera ko Courtois ashobora kugaruka ku gihe ngo akine umukino w’igikombe cya UEFA Champions League bazahuriramo na Arsenal.
Courtois amaze igihe kinini hanze nyuma yo kuvunika bikomeye mu 2023, ariko ubu imyitozo ye yagaragaje ko ashobora kuba yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe ikipe imukeneye.
Mu gihe Real Madrid iri mu rugamba rwo gushaka ibikombe binyuranye, ikibazo cy’abazamu gishobora kuba ihurizo rikomeye, ariko ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakunzi bayo baracyafite icyizere ko ikipe izashobora gutsinda ibi bibazo.



