
Angus Barbieri: Umugabo wamaze iminsi 382 adakoza ibiryo mu kanwa, ariko akaguma amahoro
Mu mateka y’isi, hari ibintu biba bigasiga benshi mu gihirahiro, ndetse bamwe bakabifata nk’ibitangaza. Ibyo ni nako byagenze ku mugabo witwa Angus Barbieri, ukomoka mu gihugu cya Scotland, wamamaye kubera igikorwa cyihariye yakoze mu rwego rwo kugabanya ibiro: yamaze iminsi 382 adarya na gato. Yari atunzwe n’amazi, icyayi n’ibinyobwa birimo vitamini, ariko ntiyariye ibiryo bisanzwe.
Angus Barbieri yatangiye uru rugendo ku wa 14 Kamena 1965, arusoza ku wa 11 Nyakanga 1966, amaze igihe cy’umwaka n’iminsi 17 adashyira ikintu na kimwe mu kanwa gifite isano n’ibiryo. Ibi byose yabikoze agambiriye gutakaza ibiro kuko yari asanganywe umubyibuho ukabije. Icyakora, igitangaje ni uko mu gihe cyose cy’uru rugendo, nta kibazo cy’ubuzima na kimwe yagize, bitewe n’uko yari akurikiranwa n’abaganga umunsi ku wundi.

Ubwo yatangiraga iyi gahunda idasanzwe, Angus yari afite ibiro 207kg. Amaze gusoza gahunda yo kudafata ibiryo, yari asigaye afite ibiro 82kg. Ibi bivuze ko yatanzeho ibiro 125kg, bigatuma aba umwe mu bantu batakaje ibiro byinshi mu buryo butangaje kandi butanduye.
Nyuma yo kurangiza iyi gahunda, Angus yasubiye ku mirire isanzwe, ariko ngo ntiyongeye kongera ibiro nk’uko bamwe babitekereza. Yabayeho ubuzima busanzwe kugeza mu 1990 ubwo yitabaga Imana, ariko icyo yazize nticyigeze gitangazwa.
Yanditse amateka adasanzwe
Mu 1973, ibikorwa bya Angus Barbieri byanditswe mu gitabo cy’ubuvuzi kizwi nka “Medical Literature”, aho byemejwe ko ari we muntu wamaze igihe kirekire kurusha abandi ku isi adafata ibiryo. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, nta wundi muntu urabasha kurenza aka gahigo.
Uyu mugabo yahinduye amateka y’ubuzima bw’abantu bafite umubyibuho ukabije, ariko kandi ibyamubayeho bibaye isomo rikomeye ku bantu bose: uko ubuzima bw’umuntu bushobora guhinduka mu gihe buhagarikiwe neza n’inzobere mu buvuzi.
Ese wowe watekereza kumara umwaka utarya? Angus yarabikoze kandi agira ubuzima bwiza nyuma yabwo. Uyu ni umwe mu nkuru zidasanzwe z’ukuri, zigatuma umuntu yongera kwibaza ku bushobozi bwa muntu no ku mbibi zishobora gusenyuka mu gihe hari ubushake n’ubugenzuzi buhagije.
