Umunyarwenya wโUmunya-Uganda Anne Kansiime yahishuye ko ari we watanze inkwano ubwo yashyingiranwaga na Gerald Ojok, umugabo we wa mbere, nyuma bikaza kurangira batandukanye. Kansiime yavuze ko iki cyemezo yagifashe kubera se wamuhatiraga gushaka umugabo, akamubwira kenshi ko ashaka umukwe.
Anne Kansiime, uzwi cyane muri Afurika yโIburasirazuba no hanze yayo kubera impano ye mu gusetsa, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye nโitangazamakuru, aho yagarutse ku buzima bwe bwโurukundo.
Yavuze ko ubwo yari akiri umukobwa, umuryango we, cyane cyane se, yamushyiragaho igitutu amubaza impamvu atarashaka. Kubera iyo mpamvu, ngo yahisemo kwishyurira Gerald Ojok inkwano kugira ngo abone umugabo, arongorwe, bityo aheze amahwa ababyeyi be bamuteraga.

Aba bombi basezeranye mu 2013, ariko nyuma yโimyaka ine, mu 2017, urukundo rwabo rwarangiriye mu gutandukana nta mwana barabyarana.
Kansiime yavuze ko nubwo yari yakoze uko ashoboye ngo yubake urugo rufite umusingi ukomeye, byarangiye urushako rwabo rugize ibibazo bikomeye, bigatuma bahitamo gutandukana.
Nyuma yo gutandukana na Ojok, Anne Kansiime yaje gukundana nโundi mugabo witwa Abraham Tukahiirwa, uzwi ku izina rya Skylanta.
Uyu mugabo, nawe ukomoka muri Uganda, ni umuhanzi nโumunyamuziki ukora injyana ya reggae. Kansiime na Skylanta bakomeje gukundana mu gihe kirekire, nyuma baza no kurushinga, ubu bakaba banaherutse kwibaruka umwana wabo wโimfura wโumuhungu wavutse mu 2021.
Mu kiganiro cye, Kansiime yavuze ko yize byinshi ku rushako rwe rwa mbere, bikamufasha kumenya neza icyo ashaka mu buzima bwโurukundo.
Yongeyeho ko kuri ubu yumva anejejwe nโiterambere rye mu buzima bwโumuryango no mu mwuga we wo gusetsa, aho akomeje gutaramira imbaga yโabafana be mu bitaramo bitandukanye.
Iyi nkuru ikomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagaragaje ibyiyumviro bitandukanye. Bamwe bashimye ukwiyemeza kwe no gukomeza ubuzima nyuma yo gutandukana, mu gihe abandi batunguwe no kumenya ko yatanze inkwano ubwe kugira ngo arongorwe.















