AS Monaco irateganya ko ibizamini by’ubuzima bya rutahizamu Ansu Fati bizakorwa mu mpera z’iki cyumweru, mu gihe ibiganiro hagati yayo na FC Barcelona bigeze mu cyiciro cya nyuma. Uyu mukinnyi w’imyaka 21, wigeze gufatwa nk’uwagombaga gusimbura Lionel Messi, ari hafi kwimukira mu Bufaransa ku bw’ubukode burimo amahirwe yo kugurwa burundu.
Amasezerano ari gukorwa hagati y’impande zombi arimo ingingo ivuga ko Monaco izishyura igice kinini cy’umushahara wa Fati, mu gihe Barcelona izakomeza kwishyura igice gisigaye.
Biravugwa ko Monaco ishobora kumugura burundu mu gihe azitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, kuko mu masezerano harimo uburenganzira bwo kumugura burundu ku giciro cyavuzweho.
Ansu Fati umaze igihe kinini ahanganye n’imvune zamusubije inyuma mu mikino, yari aherutse gukinira Brighton & Hove Albion mu Bwongereza na ho ku bw’ubukode, ariko ntiyabasha kwigaragaza nk’uko byari byitezwe.
Ubuyobozi bwa Barcelona bwemeza ko bushaka kumuha amahirwe yo gukina kenshi, kugira ngo yongere kwisubiza icyizere no gukomera.
Mu gihe ibintu byose byagenda neza, Ansu Fati azahita yerekeza i Monaco mu mpera z’icyumweru, asinye amasezerano y’agateganyo mbere y’uko ashyirwa mu ikipe izakina Ligue 1 mu Bufaransa. Iyi kipe irimo gutegura uburyo bwo kongera imbaraga mu busatirizi bwayo, ndetse ikaba izirikana ko Fati afite impano idasanzwe n’uburambe bwo gukina ku rwego rwo hejuru.

