• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imikino

Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
December 30, 2025
in Imikino
0
Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’urupfu rw’abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka Anthony Joshua, icyamamare mu mukino w’iteramakofe, yarokotse.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, aho imodoka ebyiri zagonganye bikomeye, ihitana Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami, bari inshuti za hafi ndetse n’abatoza ba Joshua mu gihe kirenga imyaka icumi. Joshua we yakomeretse ajyanwa mu bitaro aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Mu butumwa Perezida Tinubu yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yavuganye na Anthony Joshua, amwihanganisha kandi amwifuriza gukira vuba.

Ati: “Navuganye na AJ mwifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura inshuti ze Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami. Turamushyigikiye mu masengesho, kandi yambwiye ko ari guhabwa ubuvuzi bukwiriye.”

Perezida Tinubu yanavuze ko yavuganye na nyina wa Joshua, wavuze ko yanyuzwe cyane n’uko yahamagariwe n’umukuru w’igihugu. Yongeyeho ko Guverineri wa Leta ya Ogun, Dapo Abiodun, yasuye Joshua mu bitaro akamumenyesha ko ubuzima bwe buhagaze neza kandi ari kwitabwaho uko bikwiye.

Sina Ghami uri mu baguye muri iyi mpanuka, yari umutoza wunganira Joshua mu mitekerereze, ndetse akaba yari no mu bashinze inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Evolve Gym, aho yakoreye imyaka irenga icumi. Kevin Latif Ayodele we yari umutoza wihariye wa Joshua ndetse n’inshuti ye ya kera cyane.

Mbere y’iyi mpanuka ibabaje, Joshua yari yasangije abakunzi be amashusho agaragaza we na Latif bakinana Table Tennis, ibintu byagaragazaga umubano wabo wa hafi.

Anthony Joshua yari amaze iminsi ari muri Nigeria, nyuma yo gukina umukino wamuhuje na Jake Paul ku wa 19 Ukuboza 2025.

Perezida Tinubu yasabye Imana gukomeza imiryango y’ababuze ababo, anifuriza iruhuko ridashira abapfiriye muri iyi mpanuka.

Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye
ADVERTISEMENT
Previous Post

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’Abanyarwanda mu rugendo rw’iterambere n’umutekano w’igihugu

Next Post

Abasenyewe n’ibiza i Kabarondo baracyategereje isezerano ry’ubuyobozi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Abasenyewe n’ibiza i Kabarondo baracyategereje isezerano ry’ubuyobozi

Abasenyewe n’ibiza i Kabarondo baracyategereje isezerano ry’ubuyobozi

December 30, 2025
Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye

Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye

December 30, 2025
Perezida Kagame yashimye uruhare rw’Abanyarwanda mu rugendo rw’iterambere n’umutekano w’igihugu

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’Abanyarwanda mu rugendo rw’iterambere n’umutekano w’igihugu

December 30, 2025
Tiamo Lounge irahinduka isibaniro rikomeye kuri uyu munsi wa Boxing Day

December 26, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Abasenyewe n’ibiza i Kabarondo baracyategereje isezerano ry’ubuyobozi

Abasenyewe n’ibiza i Kabarondo baracyategereje isezerano ry’ubuyobozi

December 30, 2025
Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye

Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye

December 30, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com