Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’urupfu rw’abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka Anthony Joshua, icyamamare mu mukino w’iteramakofe, yarokotse.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, aho imodoka ebyiri zagonganye bikomeye, ihitana Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami, bari inshuti za hafi ndetse n’abatoza ba Joshua mu gihe kirenga imyaka icumi. Joshua we yakomeretse ajyanwa mu bitaro aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Mu butumwa Perezida Tinubu yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yavuganye na Anthony Joshua, amwihanganisha kandi amwifuriza gukira vuba.
Ati: “Navuganye na AJ mwifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura inshuti ze Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami. Turamushyigikiye mu masengesho, kandi yambwiye ko ari guhabwa ubuvuzi bukwiriye.”
Perezida Tinubu yanavuze ko yavuganye na nyina wa Joshua, wavuze ko yanyuzwe cyane n’uko yahamagariwe n’umukuru w’igihugu. Yongeyeho ko Guverineri wa Leta ya Ogun, Dapo Abiodun, yasuye Joshua mu bitaro akamumenyesha ko ubuzima bwe buhagaze neza kandi ari kwitabwaho uko bikwiye.
Sina Ghami uri mu baguye muri iyi mpanuka, yari umutoza wunganira Joshua mu mitekerereze, ndetse akaba yari no mu bashinze inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Evolve Gym, aho yakoreye imyaka irenga icumi. Kevin Latif Ayodele we yari umutoza wihariye wa Joshua ndetse n’inshuti ye ya kera cyane.
Mbere y’iyi mpanuka ibabaje, Joshua yari yasangije abakunzi be amashusho agaragaza we na Latif bakinana Table Tennis, ibintu byagaragazaga umubano wabo wa hafi.
Anthony Joshua yari amaze iminsi ari muri Nigeria, nyuma yo gukina umukino wamuhuje na Jake Paul ku wa 19 Ukuboza 2025.
Perezida Tinubu yasabye Imana gukomeza imiryango y’ababuze ababo, anifuriza iruhuko ridashira abapfiriye muri iyi mpanuka.
















