Umunya-Ghana Antoine Semenyo ukinira Bournemouth akomeje kuba ku isonga ry’abakinnyi bashobora guhindura amakipe mu Kwezi kwa Mutarama, nyuma y’uko hagaragaye amakuru y’uko afite release clause ingana na miliyoni £60 kongeraho izindi £5. Nubwo Bournemouth yifuza kumugumana kugeza mu mpeshyi, ntifite ububasha bwo kubyemeza igihe iyo clause yaba ishyizwe mu bikorwa.
Ikipe ya Liverpool ni yo iri kugaragazwa nk’irimo gukurikirana cyane uyu mukinnyi uheruka kugaragaza urwego rwo hejuru mu mikino ya shampiyona y’Ubwongereza y’icyiciro cya mbere Premier League. Amakuru avuga ko n’ibindi bigugu birimo Manchester City biri mu bamwifuza, mu gihe na Manchester United yari yaramushyize ku rutonde rw’abashobora kugurwa mu mpeshyi ishize, ariko nyuma ikahitamo kwibanda kuri Bryan Mbeumo na Matheus Cunha.
Bivugwa ko iyo clause ishobora kugabanuka ikagera hafi kuri miliyoni £50 mu mpeshyi, ibintu bishobora gutuma amakipe menshi arushaho kumwifuza. Semenyo ufite umuvuduko, imbaraga, uburyo bwo gutsinda ibitego no guha abandi amahirwe, yamaze kwerekana ko ari umukinnyi ushobora gutanga byinshi mu makipe akina umupira wihuta.
Amakipe yifuza kongeramo imbaraga mu busatirizi no kubona umukinnyi ushobora gukina mu myanya myinshi y’imbere by’umwihariko yakungukira cyane kuri Semenyo. Ariko se ni iyihe kipe yamubera amahitamo meza? Liverpool yaba ibonye umusimbura mwiza wa Salah mu gihe cy’ahazaza; Manchester City yo yamukoresha nk’undi mwenda w’umuriro mu busatira; mu gihe Bournemouth yo izakomeza kumurwanira kugeza ku munota wa nyuma.















