Antony dos Santos, umukinnyi w’Umunya-Brazil, yaraye yerekanye ko akiri wa musore w’igitangaza ubwo yafashaga Real Betis kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa barimo. Mu mukino w’ijoro ryo ku wa Kane, Antony yatsinze igitego, atanga umupira wavuyemo igitego ndetse arangiza arira amarira y’ibyishimo ku kibuga, mu gihe abafana ba Betis bari mu byishimo bidasanzwe.
Uyu mukinnyi uri muri Betis nk’intizanyo avuye muri Manchester United, amaze gutanga umusaruro utangaje mu mezi atatu gusa ahamaze.
Kuva yagera muri iyi kipe yo muri Espagne, Antony amaze kugira uruhare mu bitego 13: yatsinze ibitego 8 atanga imipira 5 yavuyemo ibitego (assists).
Ni imibare ishimangira neza ko ari gutanga igisubizo gikomeye ku bamunenze bamubona nk’uwataye agaciro ubwo yari agihanganye n’ibibazo muri Premier League.
Nyuma yo kunengwa cyane ubwo yari agifite umwanya muto wo gukina muri Manchester United, bamwe bamusekaga ndetse abandi bagasaba ko agurishwa burundu.
Ariko yagarutse mu buryo bukomeye, agaragaza ko yakwiye icyizere. Uburyo akinamo muri Betis burimo ubwisanzure, icyizere n’ubuhanga byatumye yongera kugaruka mu ishusho y’umukinnyi waguzwe akayabo n’ikipe y’i Manchester.
Mu gihe Betis yishimira kugera ku mukino wa nyuma, Antony ari mu bihe byiza, bigaragaza ko afite ubushake bwo gukomeza kuzamura urwego rwe.
Ibi bishobora gutuma Manchester United ibitekerezaho indi nshuro mbere yo kumurekura burundu, cyangwa bikaba imbarutso yo kumwifuzwa n’andi makipe akomeye.
Antony ntabwo avuga amagambo menshi, ahubwo ni ibikorwa bikomeje kuvuga menshi kurusha amagambo. Abamunenze bashobora gutangira guhindura uko bamwita, kuko arimo kwigarurira igikundiro yahoranye kuva keraneza, mu kibuga.
