Archbishop Stephen Cottrell, umuyobozi wa kabiri ukomeye mu Itorero ry’u Bwongereza, ari mu kibazo gikomeye gikururwa n’ibirego byo kwirengagiza ibirego 11 by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa mu Itorero.
Ibi birego bimwe bivuga ku bakozi bakuru b’Itorero, barimo n’abepisikopi. Nyuma yo kugereranya ibyaha bishinjwa abepisikopi bakuru, yasabwe kwegura kugira ngo agaragaze icyubahiro no guharanira ubutabera ku barokotse ihohoterwa.
Abashinzwe ubushakashatsi, barimo Dame Jasvinder Sanghera, batangaje ko ibibazo byo kurengera abahohotewe byagaragaye hagati y’imyaka ya 1980 na 2000 byirengagijwe kenshi, ndetse nta cyo byakozweho n’abayobozi bakuru barimo Archbishop Cottrell n’umusimbura we mu rwego rwo hejuru, Justin Welby, uherutse kwegura kubera izindi mpamvu zirebana n’ihohoterwa ryabayeho muri Kiliziya.
Stephen Cottrell yasabwe gusubiza ubuyobozi kugira ngo Itorero rigarure icyizere cy’abakirisitu n’abarokotse ihohoterwa, bakomeje gusaba ko habaho impinduka mu miyoborere n’itangwa ry’ubutabera kuri aba bantu.