Arda Güler, umukinnyi ukiri muto wa Real Madrid, ntabwo arabona umwanya wo gukina mu minsi yashize, doreko nta mvune nimwe afite. Abakinnyi benshi bahura n’ibibazo by’imvune muri shampiyona ikomeye nka La Liga, Güler we nta kibazo afite cy’ubuzima.
Mu mikino itanu iheruka, uyu mukinnyi w’Umunya-Turukiya ntiyigeze ahabwa umunota n’umwe, ibintu byateje impaka mu bakunzi ba Real Madrid, cyane cyane abafana be bo muri Turukiya.
Kugaragara kwe bwa nyuma byabaye mu ntangiriro za Gashyantare, kuva ubwo akaba atongeye gukandagira mu kibuga.
Icyakora, umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yagaragaje icyizere afitiye uyu mukinnyi. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ancelotti yagize ati: “Arda arakwiriye kandi yiteguye, nta mvune cyangwa ibibazo afite kandi azakina byanze bikunze.” Aya magambo yaciye impaka z’uko yaba afite ikibazo cy’imvune cyangwa cy’imikinire.
Arda Güler yageze muri Real Madrid avuye muri Fenerbahçe mu mpeshyi ya 2023, ariko yagowe no kubona umwanya mu ikipe yuzuyemo ibihangange.
Nubwo abafana be bakomeje kumutera ingabo mu bitugu, baracyategereje kubona umusanzu we ku kibuga. Ikipe ya Real Madrid iracyahanganye ku mpamvu zose z’ingenzi, haba muri shampiyona no muri Champions League, bikaba bishoboka ko Güler azabona amahirwe vuba.
