Mu gitaramo cy’imbaturamugabo cya Davido cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, hagaragayemo ikintu cyatunguranye cyatumye abafana bavuza induru: Juno Kizigenza yasomye ku munwa Ariel Wayz ubwo bari bari kumwe ku rubyiniro.
Byari nyuma y’uko aba bahanzi bombi bari basangiye urubyiniro baririmbana indirimbo “Away” bahuriyemo, bituma abakunzi babo barushaho kuryoherwa n’igitaramo. Ariel Wayz, wari umaze gutaramira abafana mu buryo bubereye ijisho, yagarutse ku rubyiniro maze afatanya na Juno Kizigenza gususurutsa imbaga yari yuzuye BK Arena. Mu minota ya nyuma y’iyi ndirimbo, byarushijeho kuryoha ubwo batangiraga kubyinana mu buryo bugaragaza ikw’ishima, mbere y’uko Juno amwegera agahita amusoma.
Nyuma y’igikorwa cyavugishije benshi, Juno Kizigenza yabwiye abanyamakuru ko atari igikorwa cyari giteguye, ahubwo cyaturutse ku byishimo byari byabarenze. Yagize ati: “Ni uko twari twishimye.”
Na ho Ariel Wayz, aganira na The New Times, yavuze ko atari ibintu bihambaye nk’uko benshi babibonye, ashimangira ko inshuti za hafi zishobora gusomana ntacyo bitwaye.
Ibi byabaye kimwe mu bintu byaranze iki gitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare Davido, cyaranzwe n’uruhurirane rw’imbyino, urukundo n’udushya twasigiye benshi ibyo bazibukira igihe nkiki.















