Liverpool FC, nyuma yo gutsinda Inter Milan i San Siro, umutoza wa Liverpool Arne Slot yongeye gutanga imvugo ikomeje gukurura impaka nyinshi ku kibazo kiri hagati ye na rutahizamu Mohamed Salah, uherutse gusigwa hanze y’urugendo rw’iyo mikino itoroshye. Slot yavuze ko ikibazo atari icy’umutoza gusa cyangwa icy’ikipe, ahubwo ko na Salah ubwe agomba gutekereza ku ruhare rwe mu byabaye.
Mu magambo ye bwite, Arne Slot yagize ati: “Buri muntu agira amakosa mu buzima, ariko ikibazo cya mbere ni iki: ese umukinnyi na we atekereza ko yaba yarakoze ikosa?”. Iyi mvugo yahise yongera ubushyamirane burimo guhangayikisha abafana, cyane cyane abo muri Afurika bahora bashyigikira Mo Salah.
Slot yakomeje avuga ko ikibazo gikurikira gikomeye kurushaho: “Ese ubuyobozi cyangwa umutoza ni bo bagomba gutangira intambwe yo kubana neza, cyangwa Salah ni we ugomba gufata iya mbere? Icyo na cyo ni ikindi kibazo gikomeye tugomba kwibonera ibisubizo.”
Nubwo hari abatekerezaga ko umubano w’aba bombi ushobora kuba wararangiriye aho, Slot yahise asobanura ko bitarajya ku rwego rwo kutavugana na Salah burundu. Ati: “Sinigeze mvuga ko ntazongera kuvugana na Mohamed Salah. Oya, ibyo ntabwo nabivuze kandi sibyo.”
Iyi mvugo yahise isiga urujijo, ariko inatanga icyizere ko hari inzira yo kugarura amahoro hagati y’umukinnyi n’umutoza, hagamijwe gukomeza imbaraga za Liverpool FC mu gihe cy’imikino isigaye.
















