Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi, yagaragaje ubutumwa bw’ihumure n’ubufatanye n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu igeze ku nshuro ya 31.
Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, Arsenal yagaragaje ko ihora yibuka kandi yifatanya n’Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange, cyane cyane muri iyi minsi 100 yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside. Ikipe yavuze ko ishyigikiye inzira y’ubwiyunge, amahoro n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 31 Jenoside ibaye.
Ubutumwa bw’iyi kipe bugira buti: “Today, we join Rwanda in remembering the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi. We stand with survivors, and with all Rwandans, in the hope for a peaceful and united future. #Kwibuka31”.
Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto y’ikirango cya Arsenal hamwe n’ikimenyetso cya Kwibuka31, nk’ikimenyetso cy’icyubahiro no kwifatanya.
Ibi bikorwa biri mu buryo Arsenal ishyira mu bikorwa ubufatanye bwayo n’u Rwanda, binyuze mu masezerano yo kwamamaza yitwa Visit Rwanda.
Kuva amasezerano yatangiraga mu 2018, iyi kipe imaze kugirana umubano wihariye n’u Rwanda, utagarukira gusa mu bikorwa bya siporo, ahubwo unibanda ku guteza imbere ubukerarugendo, umuco, n’imibanire y’abantu.
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakomeje kugaragaza ko buha agaciro amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bukavuga ko kwibuka bifite akamaro kanini mu kubaka ejo hazaza h’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu Rwanda, icyumweru cy’icyunamo cyatangijwe ku itariki ya 7 Mata, aho abayobozi bakuru b’igihugu, imiryango y’abarokotse Jenoside, hamwe n’abandi baturage, bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abanyarwanda baba mu mahanga nabo bibuka, bakifatanya n’igihugu cyabo mu bikorwa bitandukanye.
Kwifatanya kwa Arsenal mu kwibuka bifite igisobanuro gikomeye, kuko bigaragaza uko u Rwanda rukomeje kubona inkunga y’ihumure ituruka mu mahanga. Binatanga isomo ryo kwigira ku mateka, no gusigasira amahoro n’ubwiyunge nk’inkingi y’iterambere rirambye.
