• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imikino

Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€

Arsenal igeze mu cyiciro cya nyuma mu biganiro byo kugura rutahizamu w’Umusuwedi Viktor Gyökeres.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
July 13, 2025
in Imikino
0
Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€
0
SHARES
3
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Arsenal igeze mu cyiciro cya nyuma mu biganiro byo kugura rutahizamu w’Umusuwedi Viktor Gyökeres, umukinira Sporting CP yo muri Portugal. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 amaze igihe ari ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ya Arsenal yifuza kongeramo imbaraga mu busatirizi, ndetse ubu ibiganiro biri kugana ku musozo.

Nk’uko amakuru atangazwa n’umunyamakuru Fabrizio Romano abitangaza, ibiganiro hagati ya Arsenal na Sporting ntabwo byigeze bihagarara nubwo hari ibihuha byavugaga ko byakomye mu nkokora.

Ahubwo byarushijeho gufata indi ntera nyuma y’ibiganiro bishya biheruka, aho Arsenal yagaragaje ubushake bwo kuzamura amafaranga y’ibanze yo kwishyura kuva kuri miliyoni €70 hakiyongeraho miliyoni €10 mu nyongera zitandukanye, mu rwego rwo kwegera igiciro cyifuzwa na Sporting.

Gyökeres, wari umaze gutsinda ibitego 29 mu mikino 33 ya shampiyona ya Portugal muri season ya 2024/2025, ari mu bihe bye byiza cyane.

Imbaraga ze, uburyo yitwara imbere y’izamu, hamwe no kuba ashobora gukina nk’umusatirizi wa mbere cyangwa gukina asubira inyuma gato, bituma yifuzwa cyane na Mikel Arteta mu mushinga we wo kubaka Arsenal ishobora guhatanira ibikombe.

Arsenal irifuza kurangiza iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mbere y’uko preseason irangira, kugira ngo Gyökeres abe yamenyera neza ikipe.

Uyu mukinnyi bivugwa ko nawe yemeye kwerekeza mu Bwongereza kandi ashishikajwe no gukina muri Premier League, by’umwihariko mu ikipe izakina Champions League.

Naramuka asinye, Gyökeres azaba ari rutahizamu wa mbere winjiye muri Arsenal muri iyi mpeshyi, aho azaba aje gufasha abakinnyi nka Gabriel Jesus na Gabriel Martinelli, ndetse akanatanga amahitamo mashya ku murongo w’imbere. Arsenal yizeye ko imbaraga ze zizamufasha kuzamura urwego rw’ubusatirizi rukeneye ibitego byinshi ku rwego mpuzamahanga.

Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€
Arsenal igeze mu cyiciro cya nyuma mu biganiro byo kugura rutahizamu w’Umusuwedi Viktor Gyökeres
Uyu mukinnyi yemeye kwerekeza mu Bwongereza kandi ashishikajwe no gukina muri Premier League

ADVERTISEMENT
Previous Post

Napoli yemeye gusinyisha Sam Beukema avuye muri Bologna

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€

Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€

July 13, 2025
Napoli yemeye gusinyisha Sam Beukema avuye muri Bologna

Napoli yemeye gusinyisha Sam Beukema avuye muri Bologna

July 13, 2025
Juma Jux ati: “Umugore wanjye yinjiye mu idini ya Islam atabihatiwe”

Juma Jux ati: “Umugore wanjye yinjiye mu idini ya Islam atabihatiwe”

July 13, 2025
Zari Hassan yatangaje ubuzima bw’urukundo rwe na Shakib Cham

Zari Hassan yatangaje ubuzima bw’urukundo rwe na Shakib Cham

July 13, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€

Arsenal iri hafi gusinyisha gyökeres mu masezerano ya miliyoni 80€

July 13, 2025
Napoli yemeye gusinyisha Sam Beukema avuye muri Bologna

Napoli yemeye gusinyisha Sam Beukema avuye muri Bologna

July 13, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com