Arsenal igeze mu cyiciro cya nyuma mu biganiro byo kugura rutahizamu w’Umusuwedi Viktor Gyökeres, umukinira Sporting CP yo muri Portugal. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 amaze igihe ari ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ya Arsenal yifuza kongeramo imbaraga mu busatirizi, ndetse ubu ibiganiro biri kugana ku musozo.
Nk’uko amakuru atangazwa n’umunyamakuru Fabrizio Romano abitangaza, ibiganiro hagati ya Arsenal na Sporting ntabwo byigeze bihagarara nubwo hari ibihuha byavugaga ko byakomye mu nkokora.
Ahubwo byarushijeho gufata indi ntera nyuma y’ibiganiro bishya biheruka, aho Arsenal yagaragaje ubushake bwo kuzamura amafaranga y’ibanze yo kwishyura kuva kuri miliyoni €70 hakiyongeraho miliyoni €10 mu nyongera zitandukanye, mu rwego rwo kwegera igiciro cyifuzwa na Sporting.
Gyökeres, wari umaze gutsinda ibitego 29 mu mikino 33 ya shampiyona ya Portugal muri season ya 2024/2025, ari mu bihe bye byiza cyane.
Imbaraga ze, uburyo yitwara imbere y’izamu, hamwe no kuba ashobora gukina nk’umusatirizi wa mbere cyangwa gukina asubira inyuma gato, bituma yifuzwa cyane na Mikel Arteta mu mushinga we wo kubaka Arsenal ishobora guhatanira ibikombe.
Arsenal irifuza kurangiza iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mbere y’uko preseason irangira, kugira ngo Gyökeres abe yamenyera neza ikipe.
Uyu mukinnyi bivugwa ko nawe yemeye kwerekeza mu Bwongereza kandi ashishikajwe no gukina muri Premier League, by’umwihariko mu ikipe izakina Champions League.
Naramuka asinye, Gyökeres azaba ari rutahizamu wa mbere winjiye muri Arsenal muri iyi mpeshyi, aho azaba aje gufasha abakinnyi nka Gabriel Jesus na Gabriel Martinelli, ndetse akanatanga amahitamo mashya ku murongo w’imbere. Arsenal yizeye ko imbaraga ze zizamufasha kuzamura urwego rw’ubusatirizi rukeneye ibitego byinshi ku rwego mpuzamahanga.


