Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ikomeje kugaragaza uburyo bwo gutsinda ibitego bivuye mu mipira y’imiterekano (set-pieces), cyane cyane mu gukoresha amakosa y’amakipe bahanganye igihe baba batsinzwe koruneri. Guhera muri Kanama 2023 kugeza ubu, Arsenal imaze gutsinda ibitego 36 byose bikomoka muri koruneri muri shampiyona ya Premier League, bikaba ari umusaruro ukomeye ugaragaza imbaraga n’imyitozo yihariye iyi kipe yashyizeho.
Mu busanzwe, amakipe akomeye akunda kwibanda ku buryo bwo gucenga, guhererekanya no kwihuta mu kibuga hagati, ariko Arsenal yagaragaje ko no mu mpande zose z’umukino ishobora gutanga isomo rikomeye.
Abakinnyi nka William Saliba, Gabriel Magalhães, Declan Rice ndetse na Ben White, bakunze kuba ari ingenzi cyane mu gutsinda ibitego byo mu mitwe bivuye kuri koruneri ziterwa na Martin Ødegaard cyangwa Bukayo Saka.
Umutoza Mikel Arteta amaze kubaka ikipe ifite ubuhanga mu mikino y’amakosa ndetse anashimangira ko bituma ikipe ibona amahirwe yo gutsinda mu mikino ikomeye. Mu mikino myinshi, harimo n’iyo bahura n’amakipe akomeye nka Manchester City cyangwa Liverpool, ibitego biva muri koruneri byabaye intwaro ikomeye yo gutandukanya amanota, doreko no mu ijoro ryashize taliki ya 28 Nzeri 2025 ubwo hari ku Cyumweru ubwo batsindaga ikipe ya Newcastle ibitego bibiri kuri kimwe kandi ko ari Newcastle yari yabanje gutsinda ibyo bikarangira Arsenal ibikoze nkuko isanzwe ibikora mu mipira y’imiterekano.
Ibi bituma Arsenal ifatwa nk’ikipe iri ku rwego rwo hejuru mu buryo bwo gucunga imipira y’imiterekano, bikaba ari uburyo bushobora gukomeza kuyifasha mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League no mu marushanwa yo ku rwego rw’i Burayi.
