Mu mukino w’ishiraniro wabaye mu ijoro ryashize ryo ku wa Gatatu, ikipe ya Arsenal yanditse amateka akomeye isezerera ikipe ya Real Madrid mu irushanwa rya UEFA Champions League 24/25. Ibi byabaye nyuma y’uko Bukayo Saka, rutahizamu w’umwongereza, yatsindaga igitego cye cya mbere mu mateka ye ahanganye na Real Madrid, cyafashije Arsenal gukomeza urugendo rwayo rugana ku gikombe cy’irushanwa rya UEFA Champions League.
Ikipe y’umutoza Mikel Arteta yagaragaje ubukana n’ubuhanga bwinshi mu mikino yombi yaba murugo no hannze yarwo(home & away), yirinda amakosa ndetse inigaragaza nk’ikipe ifite ubushake n’imbaraga z’amajonjora y’iri rushanwa rikomeye kurusha andi ku mugabane w’u Burayi.

Bukayo Saka yatsinze igitego cya mbere cyatumye abafana ba Arsenal bishima cyane ndetse bagaragaza icyizere cyinshi.
Nubwo rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr, yaje kwishyura igitego nyuma y’iminota mike, ntacyo cyahinduye byinshi ku musaruro rusange (aggregate) kuko Arsenal ku mukino ubanza yari yatsinze ibitego 3-0.
Bityo, ku giteranyo cy’ibitego byombi, Arsenal yatsinze 4-1, ihita ikatisha itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Ni intsinzi yatumye abafana ba Arsenal hirya no hino ku Isi bishima cyane, ndetse benshi bayigereranya nK’intambwe ikomeye yerekana ko iyi kipe ishobora kugera kure cyane muri uyu mwaka wa 24/25.
Bukayo Saka, umaze gufata umwanya w’icyubahiro mu ikipe, yashimiwe cyane n’abafana n’abatoza, nk’umukinnyi wigaragaza nk’umurabyo buri gihe yambaye umwambaro wa Arsenal.

Real Madrid, ifite amateka akomeye muri Champions League, ntabwo yigeze ibasha kwigaragaza nk’uko bisanzwe. Abakinnyi nka Jude Bellingham na Luka Modrić bagowe cyane no guhangana n’umuvuduko n’imbaraga Arsenal yazanye.
Uyu ni umukino benshi bazibukira cayne igihe kirekire, nk’igihe Arsenal yahagaritse Real Madrid mu buryo butunguranye ndetse ikanayitahisha iwabo ‘Santiago Bernabéu’. Mu gihe Arsenal ikomeje kwerekana ko ifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse no kwegukana igikombe.