Arsenal yatangiye ibiganiro n’uruhande ruhagarariye Eberechi Eze, umukinnyi wa Crystal Palace, ku bijyanye n’ishyaka ifitiye kumwegukana muri iyi mpeshyi. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza yemeza ko ibiganiro bya mbere byamaze kuba hagati ya Arsenal n’abahagarariye uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza ufite inkomoko muri Nigeria.
Arsenal yamaze kumenyeshwa neza ibyo Crystal Palace isaba kugira ngo yemere kumurekura, birimo amafaranga yisumbuye ashingiye ku masezerano mashya Eze aherutse gusinyira ikipe ye.
Eze w’imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi barangije shampiyona ishize bari mu bihe byiza, aho yatsinze ibitego 11 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego mu mikino 27 yakinnye.
Imikinire ye yihuta, uburyo asatira izamu n’ubuhanga mu gucenga ni bimwe mu byamuhaye ikuzo ndetse binatuma amakipe akomeye amwirukira.
Ku rundi ruhande, Tottenham Hotspur na yo irifuza Eze, kandi yamaze kongera Mohammed Kudus wa West Ham United ku rutonde rw’abakinnyi bashaka kugura muri iyi mpeshyi.
Ibi bivuze ko Arsenal igomba kwihuta kandi ikagirira icyizere ibiganiro biri hagati yayo n’abahagarariye Eze kugira ngo itazahatana n’andi makipe afite ubushobozi bwo gutanga amafaranga menshi.
Crystal Palace si ikipe yoroshye mu biganiro by’abakinnyi bayo kuko yifuza kubaka ikipe ikomeye, ariko igihe cyose umukinnyi ubwe agaragaje ko ashaka kugenda, bishobora gufungura amarembo. Kugeza ubu, ntacyo Arsenal iratanga ku mugaragaro, ariko yiteguye gutanga miliyoni zirenga 60 z’amapawundi mu gihe ibiganiro byagenda neza.
Ese Eze azahitamo Arsenal itanga amahirwe yo gukina Champions League cyangwa Tottenham ifite umutoza mushya uri kubaka ikipe ikomeye? Icyemezo kiri mu maboko y’umukinnyi ubwe, gusa ntibitangaje ko vuba aha twaba tumubona yambara umwambaro w’Abalewanyi b’i Londres.



