Ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal, yamaze kumvikana n’umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ukinira Real Sociedad, kugira ngo azayisinyire muri iyi mpeshyi. Amakuru aturuka mu banyamakuru b’inararibonye mu by’igura n’igurishwa ry’abakinnyi yemeza ko The Gunners biteguye gukoresha amafaranga yose ateganywa mu masezerano ya Zubimendi, angana na miliyoni 60 z’ama-Euro (€60m), kugira ngo bamwegukane.
Martin Zubimendi, w’imyaka 25, nawe yamaze gutanga ijambo rye ko yifuza kwerekeza muri Arsenal, nubwo atari bushyire umukono ku masezerano.
Ubuyobozi bwa Arsenal bwatangiye gutegura ibisabwa byose birimo inyandiko n’ibindi byangombwa byemewe n’amategeko, kugira ngo bizorohere isinywa ry’aya masezerano.
Ikipe y’i Londres ifite icyizere gikomeye ko amasezerano y’amagambo amaze gukorwa hagati y’impande zombi azashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse, bitarenze ukwezi kwa Kamena.
Zubimendi azaba ari umukinnyi wa mbere Arsenal isinyishije muri iyi mpeshyi, mu gihe Mikel Arteta ashaka gushimangira igice cy’ubwugarizi n’ubusatirizi bwo hagati mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/2026 utangira.
Uyu mukinnyi umaze kwigaragaza cyane muri La Liga, ashimwa cyane kubera ubuhanga mu gutanga imipira, gukina atuje no kuyobora umukino hagati mu kibuga.
Nubwo amasezerano ye na Arsenal ari mu nzira nziza, Zubimendi yasabye ko atazahita ava muri Real Sociedad mu buryo butunguranye.
Uyu mukinnyi wahoze ari kapiteni w’ikipe y’abato ya Espagne yagaragaje ko agifite intego zo gusoza neza muri iyi kipe yamutinyuye, anasaba abafana kwihangana kuko ashaka kwitwara nk’umukinnyi w’umunyamwuga n’umunyakuri.
Biteganyijwe ko Zubimendi azasinyira Arsenal mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, nyuma y’uko azaba arangije imikino ya nyuma ya shampiyona ya Espagne ndetse n’ibindi byari bisigaye ku ngengabihe y’amarushanwa akina.
