
Umuhanga mu gutunganya umuziki uzwi cyane ku izina rya Artin Pro, amazina ye nyakuri akaba ari Martin Musoke, yasobanuye ibikomeje kuba inzitizi ku bahanzi b’Abanya-Uganda kugira ngo bagaragare ku rwego mpuzamahanga.
Artin Pro, wamamaye mu gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane mu gihugu cye, yavuze ko impamvu nyamukuru abahanzi b’Abanya-Uganda batagera ku rwego mpuzamahanga itarimo impano cyangwa ireme ry’umuziki, ahubwo ikibazo kiri ku mibanire n’aho bashobora kugera mu rwego rw’itumanaho.
Yagize ati:
“Ukuri ni uko ikitandukanya abahanzi bacu n’abandi bo mu bindi bihugu atari impano cyangwa uburyo umuziki utunganywa, ahubwo ni abantu bazi cyangwa abo bafitanye imikoranire.”
Artin Pro yavuze ko hari benshi bakunze gutunga agatoki ururimi cyangwa uburyo injyana zabo zifite umwihariko nk’imwe mu mpamvu zibuza umuziki wabo kurenga imbibi, ariko we abibona nk’ibintu biza inyuma.
Yakomeje agira ati:
“Abantu benshi bibeshya bumva ko ururimi cyangwa uburyo umuziki wacu usa ari byo byatuma tujya hanze. Ibyo ni ibintu biza inyuma. Ikibazo nyamukuru kiri mu buryo bwo gutegura ibintu no gushaka abo dufatanya nabo.”
Avuga ko iyi myumvire yo kwitiranya ururimi n’umwimerere w’injyana n’ibiranga umuziki w’igihugu nko “ibicuruzwa by’export” ari yo ntandaro y’uko igihugu kidatera imbere mu ruhando rw’umuziki w’isi.
Yagize ati:
“Abantu benshi bibwira ko ururimi n’ijwi ry’umwihariko aribyo dushobora kohereza hanze. Iyo myumvire ikwiye guhinduka. Nibwo umuziki wacu ushobora kugira aho ugera ku rwego mpuzamahanga.”
Ibi bitekerezo bya Artin Pro bije mu gihe umuziki wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ugenda utera imbere mu buryo buhoro buhoro ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu bufatanye bwambukiranya imipaka no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’amasoko ya digitali mu gusakaza ibihangano.
Artin Pro ashimangira ko igihombo gikomeye abahanzi bo muri Uganda bafite ari ukutagira imiyoboro yagutse n’imikoranire mpuzamahanga, bigatuma n’iyo baba bafite impano n’umuziki uhebuje, bidahagije ngo bitambutse imipaka y’igihugu cyabo.
Uyu mugabo asanga igihe abahanzi n’abatunganya umuziki batangiye gushora imbaraga mu gushaka imikoranire n’abahanzi bo mu bindi bihugu, abatunganya umuziki mpuzamahanga, ibigo by’ubucuruzi n’amasoko yo hanze, umuziki wa Uganda nawo uzashobora kuba ku rwego rumwe n’uw’ibindi bihugu byamaze kumenyekana.