Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwamenyesheje Binyuze mu ibaruwa umujyi wa Kigali ko ntibatabagoboka bakabaha amafaranga yo kwitabaza ndetse no gukoresha ikipe yabo ishobora gusenyuka bitari kera. Iyi baruwa yanditswe ku munsi w’ejo tariki ya 4 Kamena 2024.
Iyi baruwa isinyweho na Nyakubahwa Chairman Shema Fabrice wa AS Kigali. Ibaruwa yagiraga iti: ”Tugendeye ku nama ya komite nyobozi y’ikipe yateranye kuri uyu wa Kabiri igaruka ku hazaza h’ikipe ya AS Kigali, komite nyobozi ya AS Kigali inejejwe ko kumenyasha Umujyi wa Kigali ko bagomba kwishyura ibirarane by’imishahara y’abakinnyi n’amafaranga yo kugurwa bingana na Miliyoni ijana na mirongo ine n’icyenda n’ibihumbi magana acyenda mirongo icyenda (149,990,000 Rwf) bitarenze muri uku kwezi kwa Kamena tariki ya 9, ndetse no kwerekana uburyo bwo kuzatanga amafaranga yo gufasha ikipe mu mwaka utaha w’imikino angana na miliyoni 600 (600,000,000 Frw) bitarenze tariki 9 Kamena uyu mwaka.”
Basoza Iyi baruwa yanditswe n’abahagarariye nyobozi, bagaragaza ko muri ubu busabe bubiri batanze nibadahabwamo ibisubizo byiza, bazafata umwanzuro wo gukura ikipe ya AS Kigali mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Umwaka ushize w’imikino ikipe ya AS Kigali yagowe cyane n’ikibazo cy’amikoro ndetse hari aho byageze abakinnyi bagatangira gukina babizi ko nta mushahara bateganya vuba.
Reka tubitege amaso koko! Buriya kwandikira ubuyobozi ubukangisha kwimena inda sibyiza, kuba Umujyi wa Kigali ari umuterankunga mukuru sibivuze ko udafite ibindi bibazo uhetse kubitugu.
Mukomeze mutwihere ibitekerezo ahabugenewe! Unafite inkuru wayitugezaho kuri +250788808002 cyangwa +250788443338