Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria, Asake, yagaragaje akababaro ke nyuma y’urupfu rw’umwana witwa Karen Lojore, wapfiriye mu gitaramo aherutse gukorera muri Kenya.
Iki gitaramo cyabaye ku itariki ya 20 Ukuboza 2025 muri Stade Nyayo i Nairobi. Amakuru avuga ko uyu mwana yari yitabiriye igitaramo, ariko aza kuhasiga ubuzima bitewe n’umubyigano w’abantu wari wabaye mu gihe cy’ibirori.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Asake yihanganishije byimazeyo umuryango wa Karen Lojore, inshuti ze n’abakunzi be, agaragaza ko ibyabaye byamukoze ku mutima cyane. Yavuze ko yumva ababaye nk’abandi bose, kandi ko yababajwe no kuba ibyishimo by’igitaramo byararangiye bihindutse akababaro.
Uyu muhanzi yongeyeho ko yiteguye gutanga ubufasha bushoboka bwose, anizeza ko azafatanya n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka, ndetse hakorwe ibikenewe ngo ibyabaye bitazongera kubaho.
Asake yasoreje ku butumwa bwe avuga ko akomeje gusengera Karen Lojore, asaba Imana ngo aruhukire mu mahoro, anihanganisha umuryango we muri ibi bihe bikomeye barimo kunyuramo.
















