
Umunyamidagaduro wo muri Uganda witwa Shanitah Namuyimbwa uzwi cyane nka Bad Black, yasabye umuririmbyikazi Ava Peace kugira ubutwari bwo gutangaza amazina y’umugabo wamugiriye nabi, kugira ngo abandi bagore bazarokoke ayo makuba.
Mu kiganiro yakoze mu buryo bwa TikTok Live ku wa Gatanu, Ava Peace yavuze ko yahigimye urupfu mu rukundo rumwe yanyuzemo mu bihe byashize, kubera ihohoterwa yakorerwaga n’uwo bari bakundana.
Uyu muririmbyi wo muri TNS (Team No Sleep) yavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri ndetse no ku marangamutima, aho uwo mukunzi we yamushinjaga ko amwubaha nabi igihe yamubazaga ku bintu bitari byo yakoraga.

Yagize ati:
“Uwo musore yatangiye kuntuka no kunkubita, ambwira ko ntamwubahaga igihe namuganirizaga ku makosa ye. Nari hafi gupfa muri urwo rukundo. Hari n’ubwo yageragezaga kuniga ijosi.”
Mu biganiro byakurikiyeho, Bad Black yashimye Ava Peace ku bwo kugira ubutwari bwo guhagarika urukundo rwuzuyemo ihohoterwa.
Ashingiye ku buzima bwe bw’urukundo bwigeze kujya mu bibazo bikomeye, Bad Black yasabye Ava Peace kugira ubutwari burenzeho agatangaza amazina y’uwo yamukoreye ibyo bintu, kugira ngo abakobwa n’abagore bazamumenya kandi birinde kugwa mu mutego nk’uwo.
Bad Black yavuze ko na we yigeze kunyura mu rukundo rufite ihohoterwa rikabije, ndetse muri rumwe muri izo nkuru, ngo harigeze guterwa imbunda ku mutwe nyuma yo gushwana n’uwo bari kumwe mu kabari kazwi cyane i Kampala.