Bad Black yatangaje ko atwite impanga z’umugabo we Asha Panda, asangiza abakunzi be ifoto y’inda ye
Ikimenya bose, icyamamare Shanita Namuyimbwa, uzwi cyane ku izina rya Bad Black, yatangaje ko atwite impanga n’umukunzi we Slim Daddy, uzwi nka Asha Panda.
Iyi mpirimbanyi y’itangazamakuru itavugwaho rumwe, wari watangaje ko atwite muri Ukwakira umwaka ushize, yari amaze igihe asa n’uwitaje itangazamakuru, asa n’uwirinze gushyira ubuzima bwe bushya mu ruhame.
Nyamara ku gitondo cyo kuri uyu wa kuwa tanu, Bad Black yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza inda imaze gukura, yemeza ko atwite impanga aho kuba umwana umwe gusa.
Yagize ati “Nditegura kwakira impanga, kandi ubu icy’ingenzi kuri njye ni abana banjye. Sinyeneye kwirushya n’ibindi byose,”.
Iri tangazo rye rije mu gihe arimo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga n’uwahoze ari umukunzi we, Kim Swagger, uherutse guhakana ko ari we se w’umwana we, Davina.
Nubwo ayo makimbirane ariho, Bad Black yakomeje gushimangira ko yibanze ku rugendo rwe rwo gutwita, yitegura kwakira aba bana be bashya mu mezi ari imbere.