Bad Rama, umwe mu bashoramari bakomeye mu myidagaduro Nyarwanda, ari gukomeza kotswa igitutu nβabakoresha imbuga nkoranyambaga bamugira inama yo gushaka umujyanama mu mitekerereze. Ibi byatangiye nyuma yβaho avugiye ko nta kinyamakuru na kimwe cyo mu Rwanda yari yabona gitangaza amakuru yβukuri mu ngeri zose.
Aya magambo ye yateje impaka nyinshi, aho bamwe bamushinja gusuzugura itangazamakuru ryo mu gihugu, mu gihe abandi bemeza ko ashobora kuba afite impamvu zifatika zo kunenga uko ibinyamakuru bikora.
Hari abavuga ko amagambo ye ashobora gutera urujijo no guca intege abanyamakuru bakora akazi kabo neza kandi bigenga.
Si ubwa mbere Bad Rama avuzweho gutanga ubutumwa butavugwaho rumwe. Mu minsi ishize, yari yatakambye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari umuherwe wamwambuye amamiliyoni yβamafaranga, bikavugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yβibi, hari ubutumwa yagiye ashyira kuri konti ze za X (Twitter) na Instagram, burimo nβubwo yashyizeho ku wa 23 Werurwe 2025, bwatumye hari abavuga ko ashobora kuba afite ibibazo byihariye akeneye kuganirizwaho.
Bamwe mu bamukurikira basaba ko yegera inzego zβubuyobozi cyangwa inshuti ze zikamugira inama, aho kumena ibitekerezo bye byose ku mbuga nkoranyambaga. Ku rundi ruhande, hari abamushyigikiye bavuga ko afite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, nubwo uburyo abivugamo bukomeza guteza impaka.
Ikigaragara ni uko Bad Rama akomeje kuba inkuru ikunzwe kuganirwaho, cyane cyane mu ruganda rwβimyidagaduro no mu itangazamakuru ryβu Rwanda.
Niba koko afite ikibazo kimuremereye, inama zatanzwe ko yakwegereza abantu bamufasha gusesengura ibibazo bye bishobora kumugirira akamaro.
















