Bad Rama, umwe mu bafite ibikorwa bikomeye mu ruganda rwβimyidagaduro mu Rwanda, yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo atangaze akarengane avuga ko ari gukorerwa nβumugabo witwa Basile. Uyu mugabo ngo yamwambuye ibihumbi $30,000 (asaga miliyoni 42 Frw), ndetse akagerageza no kumufungisha akoresheje impapuro mpimbano.
Mu mashusho yashyize hanze mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yavuze ko kwitabaza imbuga nkoranyambaga ari bwo buryo bwonyine yari asigaranye kugira ngo atabarize uburenganzira bwe.
Yavuze ko yisanze mu manza zikomeye, aho avuga ko ari gusiragizwa na Basile, umugabo ufite ibikorwa byβubucuruzi mu Rwanda no mu mahanga.
Yongeyeho ko iki kibazo cyageze ku rwego ruteye inkeke, aho yumva ko akarengane akomeje gukorerwa kamurenze.
Uyu mushoramari mu myidagaduro yavuze ko atari ubwa mbere ahuye nβakarengane nkβaka, ariko ubu byageze ku rwego rukomeye aho bamugambaniye bigizwemo uruhare nβabantu bafite imbaraga. Yavuze ko yashatse inzira zose zishoboka zo gukemura iki kibazo mu buryo bwemewe nβamategeko, ariko aho ageze bikaba bisa nβibyarananiranye.
Mu magambo ye, yagize ati: βNari nifitiye icyizere ko ubutabera bwo mu gihugu cyacu buzamfasha, ariko uko iminsi ishira niko ndushaho kubona ko hari imbaraga nshaka zunganira ukuri. Sinashoboraga gukomeza guceceka kuko nβubundi ari njye uri guhomba. Nizeye ko abafite icyo bamfasha batazaceceka kuko aka ni akarengane gafungura amaso ya benshi.β
Bad Rama yasabye buri wese ufite icyo yamufasha, yabamubera umujyanama, ubufasha bwβamategeko cyangwa ikindi gitekerezo cyamufasha kugaruza amafaranga ye no kwirinda izindi ngaruka zβiki kibazo.
Yavuze ko yizeye ko abamukurikirana ndetse nβabamenya iyi nkuru bazagira icyo bakora kugira ngo atagira izindi ngaruka zikomeye.
Uru ni urugero rundi rugaragaza uko bamwe mu bacuruzi na ba rwiyemezamirimo bahura nβibibazo byo kwamburwa cyangwa kugirirwa nabi, ariko bikagorana kubona ubutabera.
Bad Rama akaba yifashishije imbuga nkoranyambaga nkβuburyo bwo gutabariza uburenganzira bwe, icyizere cye akaba agishingira ku bantu bazi ukuri nβinkiko zakemura ikibazo cye mu mucyo.
















