
Umuhanzi wamenyekanye cyane mu gihugu cya Kenya, Bahati, yongeye guteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amashusho yambaye imyenda n’inkweto by’abagore, ibintu benshi batunguwe nabyo abandi babifata nk’uburyo bwo gushaka kuvugwa no kwamamara.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana ya Gospel mbere yo kwinjira mu njyana zisanzwe za Afro-pop, ni umwe mu bahanzi bagaragaza umwihariko mu buryo yitwara n’uko yerekana ubuzima bwe bwite ku mbuga nkoranyambaga.
Bahati yagaragaye yambaye ijipo ndende y’abagore, isengeri (blouse) n’inkweto za high heels, ibintu bitamenyerewe cyane mu myambarire y’abagabo muri Afurika. Ibyo byabereye bamwe urujijo, abandi babifata nk’uguhindura imyumvire isanzwe ku bijyanye n’imyambarire n’umuco wa kera.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nka Instagram, TikTok na Facebook, aho Bahati yagaragaraga anyura imbere y’icyuma cy’ifoto (mirror), yishyira ku karubanda nkuko akunze kubikora, ku ruhande rwe ntacyo abitayeho.
Ni ibintu byakiriwe mu buryo bubiri: bamwe bamushimagije nk’umuhanzi udatekereza nk’abandi, utinyuka kugerageza ibintu bishya ndetse bafite icyizere ko ashaka kuvugisha benshi kugira ngo yigarurire imitima y’abakunzi be. Abandi ariko bamunenze cyane, bavuga ko ari ugusuzugura umuco wa Afurika, abandi bakeka ko yaba ashaka kwamamaza ibikorwa runaka cyangwa ategura indirimbo nshya.
“Bahati atakaje umurongo, ibi ntabwo ari ibintu by’umugabo ushishikajwe no kubaha Imana nka Gospel artist,” — umwe mu bamukurikira yanditse.
“Uretse kwifotoza, niba ari marketing strategy, ntacyo bitwaye. Gusa ntidukwiye gucira abantu imanza,” — undi yanditse kuri X (Twitter).
Mu gihe bamwe batarumva impamvu nyakuri y’iyi myitwarire, hari n’abibaza niba yaba ari uburyo bushya bwo kwamamaza ibikorwa bishya yaba agiye gushyira hanze, dore ko mbere y’uko asohora indirimbo nshya akunze gutungurana n’imyitwarire itamenyerewe. Hari n’abibaza ko yaba ari uburyo bwo gusaba abantu gutekereza ku myitwarire ya muntu itagomba kugengwa n’amategeko y’imyambarire.
Si ubwa mbere Bahati avugisha benshi. Yigeze kugaragara yirize ku mugaragaro mu gihe yari atakaje ibihembo bya muzika, ndetse anashyira hanze ibihe by’ubuzima bwe bitandukanye birimo ibyo mu rugo rwe, ubuzima bw’abana be, n’ibindi bitamenyerewe mu bantu b’ibyamamare bo muri Afurika.
Imyambarire ye nshya yazamuye ikiganiro kirekire mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu rubyiruko, aho bamwe basanga igihe kigeze ngo abantu bemere ko imyambarire atari igipimo cy’ubugabo cyangwa ubuhungu.