Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo mu bihe by’icyunamo, rishyigikira ubutumwa bw’ubumwe, kwibuka no kubaka ejo hazaza heza.
BAL, nk’irushanwa Nyafurika rikomeje kwamamara mu ruhando mpuzamahanga, ryagaragaje ko rizirikana uruhare rukomeye siporo ifite mu guhuza abantu, kurwanya ivangura no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu.
Ibi babigaragaje mu butumwa bwihariye bwatanzwe n’ubuyobozi bwa BAL, aho bwashimangiye ko iyi mikino ari igikoresho gikomeye cyo gusigasira amateka, kwigisha urubyiruko indangagaciro zo kubana mu mahoro no gutera imbere.

Ubuyobozi bwa BAL bwagize buti: “Twifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tuzirikana uruhare rukomeye rw’abagize siporo n’abakunzi bayo mu gufasha u Rwanda kongera kubaka igihugu cyubakiye ku bumwe n’ubwiyunge.”
Mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa, abakinnyi, abatoza n’abafatanyabikorwa ba BAL babashije gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside, ndetse banagira umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abarokotse.
By’umwihariko, iyi gahunda yo kwibuka ibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira icyiciro cya gatatu cy’irushanwa rya BAL rizabera muri BK Arena, aho rizasiga isura nziza y’u Rwanda ku isi no kurushaho kurugaragaza nk’igicumbi cya siporo, amahoro n’iterambere.
BAL ikomeje gufata iya mbere mu gutanga umusanzu w’ubwiyunge binyuze muri siporo, itanga icyizere ko urubyiruko rw’Afurika rushobora kubaka umugabane wunze ubumwe, utarangwamo ivangura n’amacakubiri, ahubwo rushingiye ku bufatanye n’indangagaciro z’amahoro.
