Mu mezi arindwi ari imbere, Isi y’umupira w’amaguru izaba ihagaze ku isaha imwe hategerejwe gutangaza uwegukanye Ballon d’Or 2026. Ni igihembo gihabwa uwitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wose, kigashingira ku mikino mpuzamahanga, amarushanwa akomeye ku mugabane w’i Burayi n’imikorere mu makipe akomeye ku Isi.
Igikombe cy’Isi kizaba ari cyo kizamura cyangwa kigahindura amateka ya benshi. Ukinira igihugu cye neza, akagitwara cyangwa akakigeraho mu buryo budasanzwe, aba yiyongereye amahirwe menshi. Uretse aho, UEFA Champions League izongera ibe urubuga rwo kugaragariza isi impano n’ubukana, kuko akenshi uwitwara neza muri iri rushanwa aba ari mu bahabwa amajwi menshi.
Amazina akomeje kuvugwa cyane ni menshi. Hari abamaze kwigaragaza nk’abayoboye Isi muri ruhago, barimo Kylian Mbappé, Erling Haaland, Jude Bellingham na Vinícius Júnior. Aba bose bafite amakipe akomeye, bafite inshingano zo gutsinda, gutanga umusanzu no kuyobora bagenzi babo. Hari kandi n’abandi bashobora kuzatungurana, cyane cyane abakinnyi bakiri bato bashobora kwigaragaza mu Gikombe cy’Isi.
Ballon d’Or si imibare gusa y’ibitego cyangwa imipira yavuyemo ibitego( assists, ni n’uburyo umukinnyi ahindura umukino, akagira uruhare mu ntsinzi, ndetse akabera urugero bagenzi be. Uyu mwaka uzaba intambara y’amateka mu mupira w’amaguru, impano n’amarangamutima.
None se wowe, mu mikino iri imbere, ni nde wumva azandika izina rye mu mateka akegukana Ballon d’Or 2026?
















