
Barack Obama yeruye ku bijyanye nβumubano we nβumugore we Michelle Obama anagaragaza bimwe mu bibazo bagize mu rugo.
Uyu wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari ari kuganira nβabanyeshuri bo ku ishuri rya Hamilton College ku wa Kane, ubwo yababwiraga ati: βMfite umwenda ukomeye ku mugore wanjyeβ nyuma yβimyaka 8 bamaze mu ngoro yβumukuru wβigihugu (White House).
Barack yakomeje agira ati: βMaze igihe ngerageza kwivanamo uwo mwobo, mbikora rimwe na rimwe dukora ibintu byiza, bishimishije.β
Obama yagaragaje uko ibintu byari byifashe mu rugo rwe na Michelle ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe na Perezida wa Hamilton College, Steven Tepper, wari umubajije ibyo amaze iminsi akora.
Obama yavuze ko umwanya we wose awumara akora kuri Obama Foundation no kurangiza igice cya kabiri cyβigitabo cye cya memori yβubuperezida … ndetse yananonejeho urwenya avuga ko bisa nko kwandika impapuro za kaminuza 50!
Barack na Michelle bashakanye kuva mu 1992 … ariko muri uyu mwaka ntabwo bakunze kugaragara bari kumwe kenshi, nubwo Obama avuga ko akomeje kugerageza gukora ibintu bishimishije bari kumwe.
Nkβukwezi kwa Werurwe gusa, Barack yagaragaye wenyine yareba umukino wa Los Angeles Clippers, ndetse no ku meza muri L.A. atari kumwe na Michelle. yanitabiriye umuhango wo gusezera kuri Jimmy Carter nβirahira rya Donald Trump rya 2025 atari kumwe nβumugore we.
















