Ikipe ya FC Barcelona iyobowe n’umutoza Hansi Flick ikomeje kwerekana ubukaka muri uyu mwaka w’imikino. Blaugrana yatsinze imikino yose yahuje na Real Madrid kugeza ubu, ikaba yaratsinze inshuro eshatu zose. Muri iyo mikino, ebyiri yari imikino ya nyuma y’ibikombe bikomeye, bituma Barcelona yegukana ibikombe bibiri kugeza ubu, ibintu byatumye abafana babo bongera kugira icyizere n’ibyishimo.
Imikino ya mbere Barcelona yatsinze Real Madrid muri uyu mwaka yari iy’igikombe cyitiriwe Umwami w’u Burayi, aho Blaugrana yatsinze igitego 1-0. Umukino wa kabiri wari uwo guhatanira igikombe cya Super Cup, aho Barcelona yatsinze ibitego 3-1 mu mukino wari ukomeye cyane.
Ndetse no mu mukino wa gatatu, wabaye mu rwego rwa La Liga, Barcelona yongeye kwegukana amanota atatu, itsinda Real Madrid ibitego 2-0.
Ubuyobozi bushya bwa Hansi Flick bwahise butanga icyizere cyinshi. Flick yabaye umutoza wa kabiri nyuma ya Pep Guardiola ubashije gutsinda imikino itatu ya mbere yose akinnye na Real Madrid ayitoza Barcelona.
Ibi byatumye izina rye ritangira guhabwa agaciro gakomeye muri Camp Nou, ndetse abafana batangira kumutegerezaho ibindi bikomeye.
Kuri ubu, Barcelona irakataje mu nzira zo gushaka kwegukana ibindi bikombe, haba muri shampiyona ya Espagne, mu gikombe cya Europa, ndetse no mu mikino y’imbere mu gihugu.
Uburyo ikipe ikinamo, umuvuduko n’imbaraga abakinnyi bagaragaza byose byerekana ko hari intangiriro nshya kuri Barcelona nyuma y’imyaka mike itari myiza yyari mu bukombe bwo gukinana na Real Madriid igatsindwa.
Abakunzi ba Barcelona bishimira cyane uko ikipe yabo ikomeje kwitwara, ndetse bakemeza ko uyu mwaka ushobora kuba umwe mu myaka y’amateka mashya y’iyi kipe. Hansi Flick we, avuga ko nubwo ibyiza bamaze kugeraho bishimishije, akazi katangiye, ko bagomba gukomeza guharanira gutsinda buri mukino.