Nyuma y’ibiganiro bimaze igihe hagati ya FC Barcelona na Manchester United, byarangiye ku mugaragaro ko Marcus Rashford, rutahizamu ukomoka mu Bwongereza, agiye kwerekeza muri Espagne. Barcelona yamaze kurangiza ibyangombwa byose by’igurwa rye, ndetse yiteguye kumwakira ku kibuga cya Estadi Olímpic Lluís Companys, aho azakinira kugeza Camp Nou izaba irangiye gusanwa.
Marcus Rashford azajya ahembwa miliyoni €14 ku mwaka (gross salary), hiyongereho n’uduhimbazamusyi dushingiye ku mikino azakina ndetse n’ibitego azinjiza.
Nk’uko amakuru yizewe abivuga, uyu mukinnyi yemeye kugabanya umushahara we ku kigero cya 15%, kugira ngo agere ku nzozi ze zo gukinira FC Barcelona, ikipe akunda kuva akiri umwana.
Kugeza ubu, Manchester United ntizishyura na kimwe ku mushahara we mushya, aho yahisemo kumurekura by’agateganyo (loan deal) mu masezerano y’imyaka ibiri.
Muri Kamena 2026, Barcelona izagira amahitamo yo kumugura burundu ku kayabo ka miliyoni €30, bitewe n’uko azitwara mu mikino ya shampiyona ndetse n’andi marushanwa.
Rashford, w’imyaka 27, aje kongerera imbaraga ubusatirizi bwa Barça burimo Lewandowski, Lamine Yamal, na Raphinha. Ni umukinnyi uzwiho umuvuduko, ubuhanga mu gucenga no gusatira izamu. Abasesenguzi bavuga ko ashobora guha umutoza Hansi Flick amahitamo menshi mu buryo bwo gutegura ubusatirizi bwihuta, cyane cyane mu mikino ikomeye ya Champions League n’El Clásico.
Ku ruhande rwa Rashford, yagaragaje ko yishimiye aya masezerano mashya. Mu butumwa bugufi yasangije abafana be, yagize ati: “Barça ni ikipe y’inzozi zanjye. Niteguye gutangira urugendo rushya, no guharanira ibikombe.” Ubuyobozi bwa Barcelona na bwo bwamushimiye kuba yemeye kugabanya umushahara kugira ngo yerekeze muri Espagne, bakabifata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’umurava.

