Barcelona yumvikanye na FC Copenhagen ku mugabo witwa Roony Bardghji. Barça izatanga miliyoni €2 nk’amafaranga y’ingenzi, hiyongereho andi azatangwa bitewe n’imyitwarire y’uyu mukinnyi ndetse n’amasezerano y’inyungu FC Copenhagen izagumana ku igurishwa rye rizakurikiraho. Amasezerano y’iminwa yarangiye neza, hasigaye gusa ko ashyirwa mu nyandiko.
Uyu mukinnyi w’umuhanga w’Umunya-Suwede w’imyaka 19 yamaze no kumvikana n’iyi kipe y’i Catalonia ku masezerano y’igihe kirekire, aho azahita yinjizwa mu ikipe nkuru ya Barça aho kuzajya abanza mu ikipe y’abato nk’uko bisanzwe bigenda ku bakinnyi bashya.
Ibi bishimangira icyizere ikipe ifite ku bushobozi bwe n’ubuhanga yagaragaje muri shampiyona y’u Buholandi.
Amakuru yizewe atangazwa n’inararibonye mu bijyanye no guhererekanya abakinnyi, umwe mu banyamakuru bakomeye Fabrizio Romano, yemeza ko amasezerano yanditse azasinywa ku cyumweru, nk’uko impande zombi zabihurijeho.
Bivugwa ko impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurangiza iyi dosiye vuba, kugira ngo umukinnyi atangire umwiherero w’igihembwe gishya ku by’amasezerano.
Roony Bardghji ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bareberwaho icyerekezo cy’ahazaza h’umupira w’amaguru. Afite imikinire inogeye ijisho, ubushobozi bwo gutsinda ibitego ndetse no gutanga imipira ivamo ibitego, ibintu bituma abafana ba Barça bamwitezeho byinshi.
Yatangiye kwamamara cyane mu myaka ibiri ishize ubwo yatangiraga kubaka izina rye muri FC Copenhagen, aho yagaragaje ko afite ubushobozi bwo guhangana n’abakinnyi bakuze.
Kugurwa kwa Bardghji n’ikipe ya Barça ni ikimenyetso cy’uko ikipe ikomeje gushora imari mu bakinnyi bakiri bato bafite ubushobozi bwo kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu, abafana ba FC Barcelona bategereje kureba uburyo azitwara mu myitozo ya mbere ndetse no mu mikino ya gicuti izaba mbere y’uko shampiyona ya La Liga itangira.
