Ikipe y’amateka mu mupira wamaguru FC Barcelona yashinzwe ku wa 29 Ugushyingo mu 1899, kuri uyu munsi wa gatanu irihiziza isabukuru y’imyaka 125 imaze ishinzwe.
Amateka akomeye agaragaza ibinyejana by’indashyikirwa, ishyaka, no kwihangana.
Kuva iyi kipe yashingwa i Cataloniya mu gihugu cya Espagne, magingo aya iracyahanganye nandi makipe yo ku Isi hose, Barça yabaye ikimenyetso cyiza mu mupira wamaguru.
Mu mateka yayo meza cyane, iyi kipe yazengurutse Isi mu buryo bwayo bwo gukina “Tiki-taka”.
Mu bakinnyi bakomeye n’ibihe bitazibagirana bakoze mu mateka y’umupira wamaguru barimo; nka Johan Cruyff, Lionel Messi, na Xavi Hernández basize ibimenyetso simusiga mu mikino bakinnye i Cataloniya.
Mu gihe FC Barcelona yizihizaga imyaka 125 imaze, iyi sabukuru ntabwo igaragaza ibyahise gusa ahubwo ni n’urumuri rwejo hazaza ku bana bagikura bazayikinamo.
Barça ikomeje gushyiraho amahame kubyo bisobanura kuba ikomeje kubaka umugani wayo muri siporo mu mupira wamaguru.
Ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona La Liga ‘Barcelona’ ikomeje gusigasira amateka y’ishingwa ryayo.