Ikipe yo mu gihugu cya Portugal, SL Benfica, yatangiye ibiganiro bitaziguye n’impande zose, ni ibiganiro birebana no gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Portugal João Félix, wahoze ayikinira mbere yo kwerekeza muri Atlético Madrid.
Nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Portugal na Espagne abitangaza, Benfica iri kuganira na Chelsea ndetse n’ubuyobozi bwa Atlético Madrid, aho Félix yari yaraguzwe akayabo ka miliyoni 126 z’amayero mu mwaka wa 2019, akaba yari yarabaye umukinnyi uhenze mu mateka ya Benfica.
Aya makuru avuga ko ibiganiro biri gukorwa n’umujyanama wa João Félix, Jorge Mendes, byatangiye kugira umurongo ugaragara, ku buryo uyu mukinnyi ashobora gusubira i Lisbon mu mpeshyi ya 2025.
João Félix, wagaragaje kutishimira gukomeza muri Atlético ndetse n’amahirwe make yabonye muri Chelsea, ashaka kubona ikipe azabona umwanya uhagije wo gukina kandi agasubirana icyizere nk’icyo yahoranye.
Benfica, ikipe Félix yakiniye hagati yo mu mwaka wa 2018 na 2019, irifuza kumuzana ku masezerano y’intizanyo mbere y’uko hashyirwaho igiciro cy’igurwa burundu.
Gusa ibyo byose biracyarimo kunozwa n’impande zombi. Félix, umaze kugaragaza ko afite impano ikomeye n’ubuhanga, arashaka gukina ahantu hahoraho kugira ngo yongere kugaruka mu ikipe y’igihugu ya Portugal.
Benshi mu bakunzi ba Benfica bamwakiranye ibyishimo byinshi, bavuga ko agarutse yaba azanye ubunararibonye ndetse n’ubushake bwo kuzamura urwego rw’ikipe. Nk’uko bivugwa, nta gihindutse, Félix ashobora gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Benfica mbere y’uko shampiyona y’umwaka wa 2025/2026 utangira.
