Benjamin Šeško ntazerekeza muri Saudi Pro League nubwo hari ibitekerezo bikomeye byatanzwe. Guhera muri Kamena 2025, amakipe atandukanye yo muri Saudi Arabia yatangiye kumwegera, amwizeza amafaranga menshi cyane ndetse n’umushahara uruta kure uwo yahembwaga muri Leipzig.
Nubwo ayo mafaranga yatangajwe kandi ashobora kugora benshi kuyanga, Šeško yahisemo kwitonda, ashyira imbere ahazaza he nk’umukinnyi ukiri muto ushaka gutera imbere mu buryo burambye.
Yavuze ko yubaha abamwegereye, ariko ko atari byo akeneye muri iyi fase y’ubuzima bwe bw’umupira w’amaguru.
Uyu rutahizamu w’imyaka 21 ukomoka muri Slovenia yahisemo kuguma i Burayi, aho avuga ko hari intambwe agomba gutera, ndetse ko yemera kwimuka gusa ari uko abonye umushinga ukomeye, uhamye kandi ushobora kumufasha gukura nk’umukinnyi mpuzamahanga.
Benjamin Šeško yifuzwa n’amakipe akomeye arimo Arsenal, Chelsea, AC Milan na Borussia Dortmund, aho bose bifuza kumwegukana kubera ubuhanga n’umuvuduko byamuranze muri Bundesliga.
Abasesenguzi bavuga ko uyu musore ashobora kuzavamo umwe mu rutahizamu bakomeye ku isi, ndetse icyemezo yafashe cyo kwanga amafaranga y’abarabu gishimangira ko aharanira kuramba no kubaka izina rikomeye, aho kugira ngo yihutire kwinjira mu mafaranga menshi adafite ejo hazaza h’umwuga.
Šeško arashaka gukomeza gukina imikino ihambaye nk’iya Champions League, Premier League cyangwa Serie A, aho ashobora kwiyerekana ku rwego rwo hejuru. Mu magambo ye, yagize ati: “Nshaka kwinjira mu mushinga unyubaka, si amafaranga gusa, ahubwo ni ikerekezo.”
Uyu mwanzuro we urashimwa n’abatoza benshi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, aho bibonwa nk’icyemezo cy’umunyamwuga utekereza kure kandi uharanira kugera ku rwego rwo hejuru mu buryo burambye.


