Arsenal yasinyishije Umunya-Brésil, Willian Borges da Silva, wakiniraga Chelsea ku masezerano y’imyaka itatu.
Willian w’imyaka 32, yaherukaga gutandukana na Chelsea nyuma y’uko impande zombi zinaniranwe ku ngingo yo kongera amasezerano yari arangiye.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko Willian ari umukinnyi mwiza bizeye ko azagaragaza ikinyuranyo.
Ati “Nizera ko ari umukinnyi mu by’ukuri ushobora kudukorera ikinyuranyo. Twagaragaje ubushake mu gukomeza ubusatirizi bwacu duhereye hagati ndetse no mu mpande.”
Willian yakinnye imikino 399 muri Chelsea nyuma yo kuyisinyira avuye muri Anzhi Makhachkala yo mu Busuwisi, aho yaguzwe miliyoni 30£ mu 2013.
Mu myaka irindwi yayikiniye, yayifashije kwegukana ibikombe bitanu bikomeye birimo Premier League inshuro ebyiri na Europa League ndetse yatowe nk’umukinnyi w’umwaka wa Chelsea inshuro ebyiri.
Arteta yakomeje avuga ko Willian ari “umukinnyi mwiza ushobora gukina imyanya itatu cyangwa ine. Afite ubunararibonye bwa buri kimwe mu mupira w’amaguru kandi na we yifuzaga kuza hano kugira ngo hagire icyo afasha ikipe.”
Arsenal yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa munani mu gihe Chelsea yabaye iya kane ndetse ikabona amahirwe yo gukina UEFA Champions League.
Ubwo aya makipe yombi yahuriraga ku mukino wa nyuma wa FA Cup, Arsenal yatsinze Chelsea ibona itike yo kuzakina Europa League mu mwaka utaha w’imikino.
Muri Arsenal, Willian ahasanze mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, David Luiz, banakinannye muri Chelsea.