
Umuterankunga w’ibitaramo, Hajjat Mariam Mutakubwa uzwi cyane ku izina rya Biggie Events, yavuze ko atigeze agira uruhare mu migambi y’igitero cyagabwe kuri Alien Skin ubwo yari mu gitaramo aherutse gukorera i Iganga.
Biggie Events yashatse gusobanura ibintu neza nyuma yo kubona amashusho anyuranye ku rubuga rwa TikTok, yavugaga ko ari we wateguye igitero cyahitanye umuhanzi Alien Skin, kikamusigira ibikomere bikomeye ku mutwe.
Yagize ati: “Mu gihe cyose maze nkorana na nyiri Fangone Forest, nta na rimwe twigeze tugirana ibibazo cyangwa intonganya. Natunguwe no kumva ko Alien Skin yakomeretse nyuma yo kuririmba mu gikorwa cya politiki nari namuhamagariye kuririmbamo.”
Yakomeje agira ati: “Sinigeze ngira uruhare na ruto mu kumugirira nabi. Ntitugirana ibibazo, kandi na we arabizi ko nta kibazo turi dufitanye, nta na rimwe twigeze tugiriranaho nabi.”
Yavuze ko abantu barimo gukwirakwiza ibihuha byatumye ibintu bifata indi ntera, ariko ubu barimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo yatewe.

Yatangaje kandi ko Alien Skin yamaze kugaruka mu gihugu nyuma yo kwivuriza muri Kenya, kandi iperereza ku gitero yagabweho ririmo gutangira.
Biggie Events yavuze ko yahisemo kuvugira kuri ibi bihuha kugira ngo yirinde ingaruka ashobora guhura na zo ziturutse ku bafana ba Alien Skin bari hirya no hino.
Yasoje avuga ko umubano we n’umuhanzi Sitya Danger ari mwiza, kandi yifuza ko wakomeza kuba mwiza iteka.