Mu gihe iminsi mikuru ya Noheli itaratangira ku mugaragaro, umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Bill Nass, yamaze kwerekana ko urukundo arufata nk’inkingi ikomeye mu rugo rwe, atungura umugore we Nandy amuha impano zihenze cyane.
Uyu muraperi akaba n’umucuruzi w’imideli, yahisemo gutangira kwizihiza Noheli hakiri kare, agenera Nandy impano zirimo isaha yo mu rwego rwo hejuru ifite agaciro k’ibihumbi 20,000 by’amadorari ya Amerika. Iyi saha, ifatwa nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’ubwiza, yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga batangazwa n’uburyo Bill Nass yitwara ku mugore we.
Nk’aho bitari bihagije, Bill Nass yanahaye Nandy isakoshi yo mu rwego rwo hejuru ifite agaciro k’ibihumbi 8,000 by’amadorari. Izi mpano zombi uzishyize hamwe zifite agaciro karenga miliyoni 290 z’amafaranga y’u Rwanda, ibintu byatumye abakurikiranira hafi aba bahanzi bavuga ko urukundo rwabo rukomeje kuba urugero ku bandi.
Nyuma yo kwakira izi mpano, Nandy yagaragaje ibyishimo bikomeye, ashimira umugabo we ku rukundo akomeje kumuha. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atishimira gusa agaciro k’impano, ahubwo ko ashimira cyane umutima mwiza n’ubwitange Bill Nass amwereka.
Ibi bikorwa byakomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye, aho benshi babona ko aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo, iyo ruherekejwe n’icyubahiro n’ubwubahane, ruba umusingi ukomeye w’urugo ruhamye.

















