Shema Arnaud De Bosscher uzwi ku izina rya DJ Toxxyk ari mu maboko y’ubutabera, aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi butaturutse ku bushake ndetse n’ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, aho imodoka yavugwaga ko yari itwawe na DJ Toxxyk yagize impanuka ikomeye, ikaba yaraguyemo umupolisi wari mu kazi. Nyuma y’iyo mpanuka, inzego z’umutekano zatangiye iperereza ryimbitse, ari na ryo ryaje gutuma hasangwa ibiyobyabwenge iwe, bikomeza gukomeretsa dosiye ye.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 111, risobanura ko umuntu wica undi atabigambiriye, bitewe n’uburangare, kutitonda cyangwa kudakurikiza amategeko, aba akoze icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake. Iyo agihamijwe, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu ishobora kuva kuri 500,000 FRW ikagera kuri 2,000,000 FRW.
Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ubifatanwa, ubikoresha cyangwa ubyitaho mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha gihanwa n’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu DJ Toxxyk agezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho aburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025 mu Karere ka Karongi, aho bikekwa ko yari ari mu nzira ahunga nyuma y’iyo mpanuka.
















