Nyuma yo gukora ibitaramo bikomeye ku mugabane w’Uburayi, harimo n’icyo yahuriyemo na The Ben mu gihugu cya Norvege ku butumire bwa Ambasaderi, Dr. Diane Gashumba, Joni Boy uzwi nka “ Chef Debande” yishimiwe cyane n’abafana ndetse anahabwa n’ibaruwa y’ishimwe yahawe na Ambasaderi.
Ubwo yagaragarizaga impano ye mu gitaramo cyabereye mu bihugu bizwi nka Nordic countries, Joni Boy yakiriwe neza n’abitabiriye igitaramo, by’umwihariko Abanyarwanda bahatuye. Abafana bavuze ko umuziki we waherekejwe n’imyitwarire ye myiza kuri stage, ari na ko byatanzwe nk’urugero rw’ubutore n’ubunyamwuga.

Mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro abamushyigikiye no kongera gusakaza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, Debande yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa “Comme Ça.”
Iyi ndirimbo ije isanga izindi yarasangwanwe yaba ku mbuga nkoranyambaga ze, doreko yanayirimbye mu rurimi rw’igifaransa kandi iri mu njyana ya kompa, aho agaragaza ubuhanga bwe mu guhuza injyana z’umuco w’Uburayi n’uw’u Rwanda muri rusange.
Kubitabiriye igitaramo icyo gihe yanahishuye ko ari we wanatunganyije amashusho yayo (video editing na color grading), bityo bigaragaza ko afite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’amashusho ndetse n’imyidagaduro y’umwuga, doreko ari utuntu twe!
Indirimbo “Comme Ça” iri kumvwa n’abatari bake haba abarikuyikorera challenge ndetse no kumvwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye ze yaba YouTube n’izindi.
Bamwe mu bafana be bakaba bamaze gutanga ibitekerezo byiza, bavuga ko iri kurushaho kugaragaza impano ye idasanzwe mu njyana ya kompa ndetse n’imiririmbire iri mu rurimi rw’igifaransa. Ibi byerekana ko Joni Boy atari umuhanzi w’imbonezamubano gusa, ahubwo ari n’umuhanga mu gutunganya ibihangano bye mu buryo bw’umwuga.
Ambasaderi Dr. Diane Gashumba yagaragaje ko ibitaramo nk’ibi bifasha mu gusakaza umuco Nyarwanda no gushyigikira impano z’abahanzi b’Abanyarwanda babarizwa mu bihugu bya mahanga. Yashimangiye ko gushyigikira abahanzi nk’aba ari inzira yo kwagura umuziki mu ruhando mpuzamahanga.
Joni Boy ‘Chef Debande’ arateganya gukomeza urugendo rwe rw’umuziki mu bindi bihugu, anateganya gusohora izindi ndirimbo mu minsi iri imbere, aho abahanzi b’Abanyamahanga bakomeje kumushyigikira mu guteza imbere injyana ya kompa mu buryo bwagutse.
