Amakuru

Bimwe mu byaranze umuhango wo gushyingura George Floyd n’imbwirwaruhame zahavugiwe.

Hagarutswe kubavuze ko George Floyd yari arwaye covid19 bavugako aribihuha ngo gushaka gupfobya urwo urupfu.

Umunyamategeko Benjamin Crump yavuze ko “atari icyorezo cya coronavirus kishe George Floyd”.

Ati: “Ni ikindi cyorezo. Icyorezo cy’irondabwoko n’ivangura”.

Abo mu muryango wa Floyd, Guverineri wa leta ya Minnesota, senateri w’iyi leta, mayor w’umujyi wa Minneapolisi n’abandi bantu amagana bateraniye kuri North Central University y’i Minneapolis aho byabereye.

Mu gihe habaga umuhango wo gusezeraho bwanyuma nyakwigendera Floyd mukindi gice abapolisi bagize uruhare murupfu rwa Floyd nabo bari bashyizwe imbere y’ubutabera basabwa kwisobanura kubyo bashinjwa kurupfu rwa Floyd.

Gusezera kuri George Floyd
Insiguro y’isanamu,Abantu amagana bitabiriye uyumuhango i Minneapolis
Philonise Floyd umwe mu bavandimwe ba George Floyd yavuze uburyo umuryango wabo wari ukennye bakiri bato.

Ati: “Biratangaje kuba aba bantu bose baje kureba umuvandimwe wanjye, ni byiza ko yakoze ku mitima ya benshi”.

Revelandi Al Sharpton we yasabye ko abishe Floyd babiryozwa.

Avuga ku myigaragambyo iri kuba muri iyi leta yagize ati: “Ntituzahagarara, tuzakomeza tugende kugeza igihe duhinduye imikorere yose y’ubucamanza”

Yongeraho ati: “Ibyabaye kuri Floyd biba buri munsi muri iki gihugu, mu burezi, mu buvuzi mu bice byose by’ubuzima bwa Amerika. Ubu ni igihe cyo guhaguruka mu izina rya George tukavuga tuti: ‘muvane amavi yanyu ku majosi yacu”.

Indi mihango yo gusezera kuri Bwana Foyd iteganyijwe aho yavukiye muri leta ya North Carolina kuwa gatandatu, n’aho yakuriye muri Houston, Texas kuwa mbere.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close